Zaburi 8:1-9
Ku mutware w’abaririmbyi ba Gititi.+ Indirimbo ya Dawidi.
8 Yehova Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rikomeye mu isi yose!+Icyubahiro cyawe kivugwa hejuru y’ijuru!+
2 Wagaragarije imbaraga zawe mu kanwa k’abana bato n’abonka,+Uzigaragariza abakurwanya,+Kugira ngo abanzi bawe n’abihorera bareke ibikorwa byabo.+
3 Iyo ndebye ijuru ryawe, imirimo y’intoki zawe,+Nkareba ukwezi n’inyenyeri waremye,+
4 Bituma nibaza nti ‘umuntu buntu+ ni iki ku buryo wamuzirikana,+Kandi umuntu wakuwe mu mukungugu ni iki ku buryo wamwitaho?’+
5 Dore wamuremye abura ho gato ngo abe nk’abamarayika,*+Wamwambitse ikamba ry’ikuzo+ n’icyubahiro.+
6 Wamuhaye gutegeka imirimo y’amaboko yawe,+Ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye:+
7 Intama n’ihene n’inka, byose,+N’inyamaswa zo mu gasozi,+
8 Ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja,+Ibigenda mu nyanja byose.+
9 Yehova Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rikomeye cyane mu isi yose!+