Zaburi 143:1-12
Indirimbo ya Dawidi.
143 Yehova, umva isengesho ryanjye,+Utegere ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye;+Nsubiza nk’uko ubudahemuka bwawe no gukiranuka kwawe biri.+
2 Ntushyire umugaragu wawe mu rubanza,+Kuko mu bariho bose nta n’umwe waba umukiranutsi imbere yawe.+
3 Umwanzi yakurikiranye ubugingo bwanjye;+Yanyukanyukiye hasi;+
Yantuje ahantu h’umwijima nk’abapfuye kera cyane.+
4 Umutima wanjye+ waranegekaye;Umutima wanjye warakakaye.+
5 Nibutse iminsi ya kera;+Natekereje ku byo wakoze byose;+
Nakomeje kuzirikana imirimo y’amaboko yawe mbikunze.+
6 Nagutegeye amaboko;+Ubugingo bwanjye bugufitiye inyota nk’ubutaka bukakaye.+ Sela.
7 Yehova, tebuka unsubize.+Umwuka wanjye ugiye guhera.+
Ntumpishe mu maso hawe,+Kugira ngo ntamera nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo.+
8 Mu gitondo ujye unyumvisha ineza yawe yuje urukundo,+Kuko ari wowe niringiye.+
Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo,+Kuko nakweguriye ubugingo bwanjye.+
9 Yehova, nkiza abanzi banjye,+Kuko ari wowe nihisheho.+
10 Unyigishe gukora ibyo ushaka,+Kuko uri Imana yanjye.+
Umwuka wawe ni mwiza;+Unyobore mu gihugu cyo gukiranuka.+
11 Yehova, urinde ubuzima bwanjye+ ku bw’izina ryawe.+Urokore ubugingo bwanjye ubuvane mu kaga+ nk’uko gukiranuka kwawe kuri.+
12 Ucecekeshe abanzi banjye+ nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri;Urimbure abandwanya bose,+
Kuko ndi umugaragu wawe.+