Zaburi 146:1-10
146 Nimusingize Yah!+Bugingo bwanjye, singiza Yehova.+
2 Nzasingiza Yehova mu buzima bwanjye bwose.+Nzaririmbira Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho.+
3 Ntimukiringire abakomeye,+Cyangwa undi mwana w’umuntu wese wakuwe mu mukungugu, kuko adashobora gutanga agakiza.+
4 Umwuka we umuvamo,+ agasubira mu butaka bwe;+Uwo munsi ibitekerezo bye birashira.+
5 Hahirwa umuntu ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi,+Akiringira Yehova Imana ye,+
6 Umuremyi w’ijuru n’isi+N’inyanja n’ibibirimo byose;+
Ni we ukomeza ukuri kugeza ibihe bitarondoreka,+
7 Ni we urenganura abariganyijwe,+Agaha abashonje ibyokurya.+
Yehova abohora ababoshywe.+
8 Yehova ahumura amaso y’impumyi;+Yehova yunamura abahetamye;+
Yehova akunda abakiranutsi.+
9 Yehova arinda abimukira;+Atabara imfubyi n’umupfakazi,+Ariko inzira+ y’ababi arayigoreka.+
10 Yehova azaba umwami kugeza iteka ryose,+Siyoni we, Imana yawe izakomeza kuba umwami uko ibihe bizagenda bikurikirana.+Nimusingize Yah!+