Zaburi 107:1-43
(Zaburi 107 – 150)
107 Mushimire Yehova kuko ari mwiza;+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
2 Abacunguwe na Yehova nibavuge batyo,+Abo yacunguye akabakura mu maboko y’umwanzi,+
3 Abo yakoranyirije hamwe abavanye mu bihugu binyuranye;+Yabavanye aho izuba rirasira n’aho rirengera,+Abavana mu majyaruguru no mu majyepfo.+
4 Bazerereye mu butayu,+ bazerera mu kidaturwa;+Ntibabona inzira ibageza mu mugi wo guturamo.+
5 Barashonje kandi bagira inyota,+Ubugingo bwabo butangira kugwa isari.+
6 Nuko bakomeza gutakambira Yehova muri ayo makuba yabo yose,+Na we arabakiza, abakura muri ibyo byago byose,+
7 Maze abanyuza mu nzira ikwiriye,+Kugira ngo bagere mu mugi wo guturamo.+
8 Abantu nibashimire Yehova ku bw’ineza ye yuje urukundo,+N’imirimo itangaje yakoreye abana b’abantu.+
9 Yamaze inyota ubugingo bwari bukakaye,+Kandi ubugingo bwari bushonje abuhaza ibyiza.+
10 Hari abari mu mwijima, mu mwijima w’icuraburindi,+Babohewe mu mibabaro no mu minyururu,+
11 Kubera ko bigometse+ ku magambo y’Imana,+Kandi bagasuzugura inama y’Isumbabyose.+
12 Nuko ituma imitima yabo iganduka bitewe n’ibyago;+Barasitaye ntihagira n’umwe ubatabara.+
13 Bageze muri ayo makuba batangira gutakambira Yehova,+Nuko arabakiza, abakura muri ibyo byago nk’uko yari asanzwe abigenza,+
14 Abakura mu mwijima, mu mwijima w’icuraburindi,+Acagagura ingoyi zari zibaboshye.+
15 Abantu nibashimire Yehova ku bw’ineza ye yuje urukundo,+N’imirimo itangaje yakoreye abana b’abantu.+
16 Kuko yamenaguye inzugi z’umuringa,+Kandi akavunagura ibihindizo by’ibyuma.+
17 Abapfapfa bikururiye imibabaro bitewe n’ibicumuro byabo,+Bitewe n’amakosa yabo.+
18 Ubugingo bwabo bwazinutswe ibyokurya by’ubwoko bwose,+Kandi bari bageze ku marembo y’urupfu.+
19 Nuko batangira gutakambira Yehova muri ayo makuba yabo yose,+Na we arabakiza, abakura muri ibyo byago byose nk’uko yari asanzwe abigenza.+
20 Yohereje ijambo rye arabakiza,+Abakura mu rwobo barimo.+
21 Abantu nibashimire Yehova ku bw’ineza ye yuje urukundo,+N’imirimo itangaje yakoreye abana b’abantu.+
22 Nibamutambire ibitambo by’ishimwe,+Kandi bamamaze imirimo ye barangurura ijwi ry’ibyishimo.+
23 Abamanuka mu nyanja bari mu mato,+Bagacururiza mu mazi magari,+
24 Ni bo babonye ibyo Yehova yakoze,+Kandi imirimo ye itangaje bayiboneye imuhengeri.+
25 Babonye ukuntu avuga ijambo rimwe agatuma haza umuyaga ukaze,+Ukazamura imiraba y’inyanja.+
26 Irabazamura ikabakoza mu birere,Bakamanuka bakagera hasi cyane.
Ubugingo bwabo burashonga kubera ko baba basumbirijwe n’amakuba.+
27 Barazungera kandi bakadandabirana nk’umusinzi,+Ubwenge bwabo bwose bukavurungana.+
28 Nuko batangira gutakambira Yehova muri ayo makuba yabo yose,+Na we arabakiza, abakura muri ibyo byago byose.+
29 Acubya uwo muyaga w’ishuheri,+Maze imiraba y’inyanja igatuza.+
30 Bakishimira ko ihosheje,Akabajyana ku mwaro bishimira.+
31 Abantu nibashimire Yehova ku bw’ineza ye yuje urukundo,+N’imirimo itangaje yakoreye abana b’abantu.+
32 Kandi bamushimire mu iteraniro,+Bamusingirize aho abakuru bateraniye.+
33 Ahindura inzuzi ubutayu,+N’amasoko y’amazi akayahindura ubutaka bukakaye.+
34 Igihugu kirumbuka agihindura ubutaka bw’umunyu,+Bitewe n’ububi bw’abagituye.
35 Ubutayu abuhindura ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo,+N’ubutaka butagira amazi akabuhindura amasoko y’amazi.+
36 Aho ni ho atuza abashonje,+Bakahashinga umugi uhamye wo guturamo.+
37 Babiba imbuto mu mirima kandi bagatera inzabibu,+Kugira ngo itange umusaruro utubutse.+
38 Abaha umugisha maze bakaba benshi cyane,+Kandi ntiyemera ko amatungo yabo aba make.+
39 Ariko bongera kuba bake maze bagacishwa bugufi,+Bitewe no gukandamizwa hamwe n’ibyago n’agahinda.+
40 Asuka igisuzuguriro ku bakomeye,+Agatuma bazerera mu kidaturwa, ahantu hataba inzira.+
41 Ariko abakene abarinda imibabaro,+Akabahindura imiryango migari nk’umukumbi.+
42 Abakiranutsi barabireba bakishima;+Ariko abakiranirwa bose bazazibywa akanwa.+
43 Ni nde munyabwenge? Azazirikana ibyo bintu,+Kandi azitondera ibikorwa bigaragaza ineza yuje urukundo ya Yehova.+