Zaburi 69:1-36
Ku mutware w’abaririmbyi b’Amarebe.+ Zaburi ya Dawidi.
69 Mana, nkiza kuko amazi agiye guhitana ubugingo bwanjye.+
2 Narigise mu byondo by’isayo bidafite aho guhagarara.+Nageze mu mazi maremare,
Kandi umugezi warantembanye.+
3 Naratatse ndaruha,+Ndasarara.
Nategereje Imana yanjye amaso araruha.+
4 Abanyanga nta mpamvu babaye benshi baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye.+Abashaka kuncecekesha, ari bo banyangira ubusa, babaye benshi.+
Nahatiwe kuriha ibyo ntibye.
5 Mana, wamenye ubupfapfa bwanjye,Kandi icyaha cyanjye ntiwagihishwe.+
6 Yehova nyir’ingabo, wowe Mwami w’Ikirenga,+Abakwiringira ntibagakorwe n’isoni kubera jye.+Mana ya Isirayeli,+Abagushaka ntibagasebe kubera jye.+
7 Nabaye igitutsi ku bwawe,+Kandi ikimwaro gitwikiriye mu maso hanjye.+
8 Nabaye nk’umuntu utazwi imbere y’abavandimwe banjye,+Mba umunyamahanga imbere ya bene mama.+
9 Ishyaka ndwanira inzu yawe rirandya,+Kandi ibitutsi by’abagutuka byanguyeho.+
10 Nararize, ubugingo bwanjye bwiyiriza ubusa,+Ariko byambereye igitutsi.+
11 Igihe nambaraga ikigunira,Bangize iciro ry’imigani.+
12 Abicara mu marembo barampagurukiye,+Kandi nabaye indirimbo y’abanywi b’ibinyobwa bisindisha.+
13 Ariko rero Yehova, ni wowe natuye isengesho ryanjye,+Mu gihe cyo kwemerwa nawe Mana.+
Unsubize, ugaragaze ko ari wowe mukiza nyakuri,+ nk’uko ineza yawe yuje urukundo ari nyinshi.
14 Nkiza unkure mu byondo by’isayo kugira ngo ntarigita.+Unkize abanyanga+ kandi unkize amazi maremare.+
15 Umugezi we kuntembana,+N’imuhengeri he kumira,
Kandi iriba* rye kumbumbiraho umunwa waryo.+
16 Yehova, nsubiza kuko ineza yawe yuje urukundo ari nziza;+Unyiteho nk’uko imbabazi zawe nyinshi ziri.+
17 Ntuhishe umugaragu wawe mu maso hawe.+Nsubiza vuba kuko ndi mu makuba akomeye.+
18 Wegere ubugingo bwanjye ubucungure;+Unkize abanzi banjye.+
19 Wamenye igitutsi natutswe, umenya uko nakojejwe isoni n’uko nasebejwe.+Abanyanga bose bari imbere yawe.+
20 Igitutsi natutswe cyankomerekeje ku mutima, kandi urwo ruguma ntirukira.+Nakomeje gutegereza ko hagira ungirira impuhwe, ariko sinabona n’umwe;+
Nategereje abampumuriza ndaheba.+
21 Bangaburiye ibyatsi by’uburozi,+Ngize inyota bagerageza kumpa divayi y’umushari.+
22 Ameza yabo ababere ikigoyi,+Kandi ibituma bamererwa neza bibabere umutego.+
23 Amaso yabo acure umwijima kugira ngo batabona,+Kandi utume ibiyunguyungu byabo bihora bijegajega.+
24 Basukeho amagambo akaze yo kubamagana,+Kandi uburakari bwawe bugurumana bubafate mpiri.+
25 Inkambi yabo igoswe n’inkuta ihinduke itongo,+Kandi amahema yabo ye kugira uyabamo,+
26 Kuko bakurikiranye uwo wakubise,+Bagakomeza kuvuga ububabare bw’abo wasogose.
27 Ikosa ryabo uryongereho irindi,+Kandi ntuzababareho gukiranuka.+
28 Bahanagurwe mu gitabo cy’abazima,+Kandi ntibakandikwe hamwe n’abakiranutsi.+
29 Ariko ndababaye kandi ndaribwa.+Mana, agakiza kawe kandinde.+
30 Nzogeza izina ry’Imana ndirimba,+Kandi nzayisingiza nyishimira.+
31 Ibyo ni byo bizashimisha Yehova kurusha ikimasa,+Ndetse kurusha ikimasa cy’umushishe giteze amahembe, cyatuye inzara.+
32 Abicisha bugufi bazabibona bishime.+Mwa bashaka Imana mwe, imitima yanyu nikomere.+
33 Kuko Yehova yumva abakene,+Kandi rwose ntazasuzugura imbohe ze.+
34 Ijuru n’isi bimusingize,+Inyanja n’ibizibamo na byo bimusingize.+
35 Kuko Imana ari yo izakiza Siyoni,+Ikubaka imigi y’i Buyuda;+
Bazahatura bahigarurire.+
36 Urubyaro rw’abagaragu bayo ruzaharagwa,+Kandi abakunda izina ryayo ni bo bazahatura.+