Zaburi 31:1-24
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
31 Yehova, ni wowe nahungiyeho,+Singakorwe n’isoni.+Unkize ku bwo gukiranuka kwawe.+
2 Untege amatwi,+Kandi ubanguke unkize.+
Umbere igihome cyubatse ku rutare;+Umbere inzu y’igihome kugira ngo unkize,+
3 Kuko uri igitare cyanjye n’igihome kinkingira.+Uzanyereka inzira kandi unyobore+ ku bw’izina ryawe.+
4 Uzankura mu rushundura banteze,+Kuko ari wowe gihome cyanjye.+
5 Mu maboko yawe ni ho nshyize umwuka wanjye.+Yehova Mana ivugisha ukuri,+ warancunguye.+
6 Nanga abasenga ibigirwamana bitagira umumaro;+Ahubwo niringira Yehova.+
7 Nzanezerwa nishimire ineza yawe yuje urukundo,+Kubera ko wabonye akababaro kanjye,+
Ukamenya agahinda k’ubugingo bwanjye.+
8 Ntiwampanye mu maboko y’umwanzi.+Watumye ibirenge byanjye bihagarara ahantu hagari.+
9 Yehova, ungirire neza kuko ndi mu kaga gakomeye.+Ijisho ryanjye rinanijwe n’agahinda;+ ubugingo bwanjye n’inda yanjye na byo ni uko.+
10 Ubuzima bwanjye burangiranye n’agahinda,+N’imyaka yanjye irangiranye no gusuhuza umutima.+
Imbaraga zanjye zarayoyotse bitewe n’icyaha cyanjye,+N’amagufwa yanjye yaranegekaye.+
11 Nabaye igitutsi+ ku bandwanya bose,+Ku baturanyi banjye bo birushaho.+
Kandi abo tuziranye+ mbatera ubwoba,Iyo bambonye hanze barampunga.+
12 Naribagiranye nk’umuntu wapfuye batacyibuka mu mutima;+Nahindutse nk’urwabya rumenetse.+
13 Kuko numvise ibintu bibi bivugwa n’abantu benshi,+Kandi ibitera ubwoba biri impande zose.+
Iyo bateraniye hamwe kugira ngo bandwanye,+Baba bacura imigambi yo gukuraho ubugingo bwanjye.+
14 Yehova, ni wowe niringira.+Naravuze nti “uri Imana yanjye.”+
15 Ubuzima bwanjye buri mu maboko yawe.+Nkiza unkure mu maboko y’abanzi banjye n’abankurikirana.+
16 Urabagiranishe mu maso hawe imbere y’umugaragu wawe.+Unkize ku bw’ineza yawe yuje urukundo.+
17 Yehova, singakorwe n’isoni kuko nagutakiye.+Ababi abe ari bo bakorwa n’isoni;+
Bacecekere mu mva.+
18 Iminwa ivuga ibinyoma irakaba ibiragi.+Iyo minwa ivuga nabi umukiranutsi,+ ikavugana agasuzuguro no kwishyira hejuru nta rutangira.+
19 Mbega ukuntu ineza wabikiye abagutinya+ ari nyinshi!+Wayigaragarije abaguhungiraho,
Uyigaragariza imbere y’abantu.+
20 Uzabahisha aho uri,+Ubarinde abantu birema agatsiko.+
Uzabahisha mu nzu yawe ubarinde indimi zitongana.+
21 Yehova nasingizwe+Kuko yangaragarije ineza yuje urukundo+ ihebuje igihe nari mu mugi ugoswe.+
22 Igihe nari nahiye ubwoba+ naravuze nti“Nzatsembwaho mve imbere y’amaso yawe nta kabuza.”+
Ni ukuri, igihe nagutabazaga wumvise ijwi ryo kwinginga kwanjye.+
23 Mukunde Yehova mwa ndahemuka ze mwese mwe.+Yehova arinda abizerwa,+
Ariko umuntu wese wishyira hejuru azamuhana bikomeye.+
24 Mwa bategereza Yehova mwese mwe,+Mugire ubutwari kandi imitima yanyu ikomere.+