Zaburi 6:1-10
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi iririmbwa hacurangwa inanga ziregeye ku ijwi ryo hasi.+
6 Yehova, ntuncyahe ufite uburakari,+Ntunkosore ufite umujinya.+
2 Yehova, ungirire neza kuko negekaye.+Yehova, nkiza+ kuko amagufwa yanjye ahinda umushyitsi.
3 Ubugingo bwanjye burahangayitse cyane.+None se Yehova, uzategereza ugeze ryari?+
4 Yehova, garuka+ utabare ubugingo bwanjye,+Nkiza ku bw’ineza yawe yuje urukundo.+
5 Kuko abapfuye batazavuga ibyawe.+Ni nde uzagusingiriza mu mva?*+
6 Nanijwe no kuniha,+Ijoro ryose ntosa uburiri bwanjye,+
Uburiri bwanjye mbwuzuza amarira.+
7 Ijisho ryanjye rinanijwe n’agahinda,+Rishajishijwe n’abandwanya bose.+
8 Mumve iruhande mwa nkozi z’ibibi mwese mwe,+Kuko Yehova atazabura kumva kurira kwanjye.+
9 Yehova azumva ibyo musaba;+Yehova ubwe azemera isengesho ryanjye.+
10 Abanzi banjye bose bazakorwa n’isoni+ cyane kandi bahagarike umutima;Bazasubira inyuma, bahite bakorwa n’isoni.+