Zaburi 62:1-12
Ku mutware w’abaririmbyi ba Yedutuni. Indirimbo ya Dawidi.
62 Ubugingo bwanjye butegereza Imana bucecetse;+
Ni yo impa agakiza.+
2 Mu by’ukuri, ni yo gitare cyanjye n’agakiza kanjye, ni igihome kirekire kinkingira.+Sinzanyeganyezwa cyane.+
3 Muzakomeza kugaba igitero ku wo mushaka kwica mugeze ryari?+Mwese mumeze nk’urukuta ruhengamye, urukuta rw’amabuye rwenda guhirima.+
4 Bagira umuntu inama bagamije kumutesha icyubahiro cye.+Bishimira ibinyoma.+
Akanwa kabo gasabira abantu imigisha, ariko umutima wabo ukabavuma.+ Sela.
5 Bugingo bwanjye, jya utegereza Imana ucecetse,+Kuko ari yo byiringiro byanjye.+
6 Ni koko, ni yo gitare cyanjye n’agakiza kanjye, kandi ni igihome kirekire kinkingira.+Sinzanyeganyezwa.+
7 Imana ni yo impa agakiza n’icyubahiro;+Imana ni yo gitare cyanjye gikomeye, kandi ni yo buhungiro bwanjye.+
8 Mwa bantu mwe, mujye muyiringira igihe cyose;+Mujye musuka imbere yayo ibiri mu mitima yanyu.+
Imana ni yo buhungiro bwacu.+ Sela.
9 Mu by’ukuri, abantu bakuwe mu mukungugu ni umwuka gusa.+Abana b’abantu si abo kwiringirwa,+
Bose bashyizwe ku munzani, umwuka ubarusha kuremera.+
10 Ntimukiringire uburiganya,+Kandi ntimukiringire ubwambuzi+ kuko nta cyo bimaze.
Ubutunzi bwanyu nibugwira, ntimukabushyireho umutima.+
11 Imana yavuze rimwe kandi nabyumvise incuro ebyiri,+Ko imbaraga ari iz’Imana.+
12 Yehova, ineza yuje urukundo na yo ni wowe iturukaho,+Kuko witura umuntu wese ibihwanye n’ibyo yakoze.+