Zaburi 118:1-29

118  Mushimire Yehova kuko ari mwiza;+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+   Isirayeli nivuge iti“Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”+   Ab’inzu ya Aroni bavuge+ bati“Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”+   Abatinya Yehova bavuge+ bati“Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”+   Nageze mu mimerere ibabaje ntakambira Yah,+Maze Yah aransubiza anshyira ahantu hagari.+   Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya;+Umuntu wakuwe mu mukungugu yantwara iki?+   Yehova ari mu ruhande rwanjye hamwe n’abantabara,+Ni yo mpamvu abanyanga nzabishima hejuru.+   Guhungira kuri Yehova ni byiza,+Kuruta kwiringira umuntu wakuwe mu mukungugu.+   Guhungira kuri Yehova ni byiza+Kuruta kwiringira abakomeye.+ 10  Amahanga yose yarangose;+Ariko nakomeje kuyakumira mu izina rya Yehova.+ 11  Yarangose, ni koko yarangose;+Ariko mu izina rya Yehova nakomeje kuyakumira. 12  Yangose nk’inzuki;+Yazimye nk’umuriro w’igihuru cy’amahwa.+ Kandi mu izina rya Yehova nakomeje kuyakumira.+ 13  Waransunitse cyane kugira ngo ngwe,+Ariko Yehova yaramfashije.+ 14  Yah ni ubwugamo bwanjye n’imbaraga zanjye,+Kandi ambera agakiza.+ 15  Ijwi ry’ibyishimo n’agakiza+Riri mu mahema+ y’abakiranutsi.+ Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova kugaragaza imbaraga.+ 16  Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova kwihesha ikuzo;+Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova kugaragaza imbaraga.+ 17  Sinzapfa ahubwo nzakomeza kubaho,+Kugira ngo namamaze imirimo ya Yah.+ 18  Yah yampaye igihano gikaze,+Ariko ntiyantanze ngo mfe.+ 19  Nimunyugururire amarembo yo gukiranuka;+Nzayinjiramo kandi nzasingiza Yah.+ 20  Iri ni ryo rembo rya Yehova;+Abakiranutsi bazaryinjiramo.+ 21  Nzagusingiza kuko wanshubije,+Kandi wambereye agakiza.+ 22  Ibuye abubatsi banze+Ni ryo ryabaye irikomeza umutwe w’imfuruka.+ 23  Ibyo byaturutse kuri Yehova,+Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.+ 24  Uyu ni umunsi Yehova yashyizeho;+Tuzawishimamo kandi tuwunezererwemo.+ 25  Yehova, turakwinginze dukize!+Yehova, turakwinginze duhe kugira icyo tugeraho!+ 26  Hahirwa uje mu izina rya Yehova;+Twabahereye umugisha mu nzu ya Yehova.+ 27  Yehova ni Imana yacu,+Kandi ni we uduha urumuri.+ Mutegure umutambagiro+ mukoresheje amashami,+Mugeze ku mahembe y’igicaniro.+ 28  Uri Imana yanjye kandi nzagusingiza;+Mana yanjye, nzagushyira hejuru.+ 29  Mushimire Yehova kuko ari mwiza;+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+

Ibisobanuro ahagana hasi