Zaburi 125:1-5
Indirimbo y’amazamuka.
125 Abiringira Yehova+Bameze nk’umusozi wa Siyoni+ udashobora kunyeganyezwa, ahubwo uhoraho iteka ryose.+
2 Nk’uko imisozi ikikije Yerusalemu,+Ni ko Yehova na we akikije ubwoko bwe+Uhereye none kugeza iteka ryose.+
3 Kuko inkoni y’ubwami y’ububi itazakomeza kuba+ ku mugabane w’abakiranutsi,Kugira ngo abakiranutsi batarambura ukuboko kwabo bagakora ikibi.+
4 Yehova, ugirire neza abantu beza+N’abafite imitima iboneye.+
5 Naho abatandukira bakagendera mu nzira zabo zigoramye,+Yehova azabirukanana n’inkozi z’ibibi.+
Isirayeli izagira amahoro.+