Zaburi 20:1-9
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
20 Yehova agusubize ku munsi w’amakuba yawe.+Izina ry’Imana ya Yakobo rikurinde.+
2 Akoherereze gutabarwa guturuka ahera,+Kandi agushyigikire ari i Siyoni.+
3 Yibuke amaturo yawe yose,+Kandi yemere urugimbu rw’igitambo cyawe gikongorwa n’umuriro.+ Sela.
4 Aguhe ibyo umutima wawe wifuza,+Kandi asohoze imigambi yawe yose.+
5 Tuzarangurura amajwi y’ibyishimo twishimira ko wabonye agakiza,+Kandi tuzazamura amabendera yacu mu izina ry’Imana yacu.+
Yehova aguhe ibyo usaba byose.+
6 Ubu noneho menye ko Yehova akiza uwo yasutseho amavuta.+Amusubiza ari mu ijuru rye ryera,+
Akamukirisha ibikorwa bikomeye by’ukuboko kwe kw’iburyo.+
7 Bamwe bavuga iby’amagare, abandi bakavuga iby’amafarashi,+Ariko twebweho tuzavuga izina rya Yehova Imana yacu.+
8 Abo baratsinzwe baragwa,+Ariko twe twarahagurutse, duhagarara twemye.+
9 Yehova, kiza umwami!+Ku munsi tuzahamagariraho azadusubiza.+