Zaburi 109:1-31
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
109 Mana nsingiza,+ ntuceceke,+
2 Kuko iminwa y’umuntu mubi n’iy’umuriganya yamvuze nabi.+Bamvuzeho amagambo y’ibinyoma.+
3 Bangotesheje amagambo y’urwango,+Kandi bakomeza kundwanya nta mpamvu.+
4 Mbagaragariza urukundo ariko bagakomeza kundwanya,+Ariko jye nkomeza gusenga.+
5 Mbagirira neza bakanyitura inabi,+Mbagaragariza urukundo bakanyitura urwango.+
6 Umushyirireho umuntu mubi wo kumutegeka,Kandi umurwanya+ akomeze ahagarare iburyo bwe.
7 Nacirwa urubanza, azaruvemo agaragaye ko ari umuntu mubi,Kandi isengesho rye rimubere icyaha.+
8 Iminsi yo kubaho kwe ibe mike,+Inshingano ye y’ubugenzuzi ifatwe n’undi.+
9 Abana be bahinduke imfubyi,+N’umugore we abe umupfakazi.+
10 Abana be bahinduke inzererezi,+Kandi basabirize;
Bajye bava mu matongo yabo bajye gushaka ibyokurya.+
11 Uwamugurije atege imitego ibyo atunze byose,+Kandi abanyamahanga+ banyage ibyo yaruhiye.+
12 Ntakagire umuntu umugaragariza ineza yuje urukundo,+Kandi ntihakagire ugirira neza imfubyi ze.
13 Urubyaro rwe rukurweho,+Izina ryabo risibangane mu b’igihe kizakurikiraho.+
14 Yehova yibuke ikosa rya ba sekuruza,+Kandi icyaha cya nyina+ ntikigahanagurike.+
15 Bihore imbere ya Yehova iteka,+Kandi abakureho kugira ngo batazongera kwibukwa ku isi,+
16 Kubera ko atibutse kugaragaza ineza yuje urukundo,+Ahubwo yakomezaga gukurikirana imbabare n’umukene,+
Kandi agakurikirana ufite umutima wihebye kugira ngo amwice.+
17 Yakomeje gukunda umuvumo+ bituma na we agerwaho n’umuvumo;+Ntiyishimiraga umugisha,+
Ni cyo cyatumye umuba kure.+
18 Yambaye umuvumo nk’umwenda,+Maze umwinjiramo nk’amazi,+Winjira mu magufwa ye nk’amavuta.
19 Umubere nk’umwenda yifureba,+Umubere nk’umushumi ahora akenyeje.+
20 Ngibyo ibihembo Yehova aha undwanya,+Kimwe n’abamvuga nabi.+
21 Ariko uri Yehova, Mwami w’Ikirenga.+Ungirire neza ku bw’izina ryawe.+
Unkize+ kuko ineza yawe yuje urukundo ari nyinshi.
22 Ndababaye kandi ndi umukene.+Umutima wanjye warasogoswe.+
23 Kimwe n’igicucu kirembera, ngomba kugenda;+Natumuwe nk’inzige.
24 Amavi yanjye arakomangana bitewe no kwiyiriza ubusa,+Umubiri wanjye warumye; nta mavuta usigaranye.+
25 Nabaye igitutsi kuri bo;+Barambona bagatangira kuzunguza imitwe.+
26 Yehova Mana yanjye, ntabara;+Unkize nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri.+
27 Bamenye ko ari ukuboko kwawe,+Yehova, bamenye ko ari wowe ubwawe ubikoze.+
28 Nibakomeze bamvume+Ariko wowe umpe umugisha.+
Barampagurukiye, ariko bazakorwe n’isoni,+Naho umugaragu wawe yishime.+
29 Abandwanya bose bambare igisebo;+Bambare ikimwaro nk’umwitero.+
30 Akanwa kanjye kazasingiza Yehova cyane,+Kandi nzamusingiriza mu bantu benshi.+
31 Kuko azahagarara iburyo bw’umukene,+Kugira ngo amukize abacira ubugingo bwe urubanza.