Zaburi 13:1-6
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
13 Yehova, uzanyibagirwa ugeze ryari?+ Ese uzanyibagirwa iteka ryose?+Uzampisha mu maso hawe kugeza ryari?+
2 Nzarwana intambara muri jye ngeze ryari,Mfite agahinda mu mutima umunsi wose?
Umwanzi wanjye azanyishima hejuru ageze ryari?+
3 Yehova Mana yanjye, undebe maze unsubize.Rabagiranisha amaso yanjye,+ kugira ngo ntasinzirira mu rupfu,+
4 Maze umwanzi wanjye akavuga ati “namunesheje!”Kugira ngo abanzi banjye batishimira ko nanyeganyejwe.+
5 Jyeweho niringira ineza yawe yuje urukundo;+Umutima wanjye wishimire agakiza kawe.+
6 Nzaririmbira Yehova kuko yangororeye.+