Zaburi 13:1-6

Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 13  Yehova, uzanyibagirwa ugeze ryari?+ Ese uzanyibagirwa iteka ryose?+Uzampisha mu maso hawe kugeza ryari?+   Nzarwana intambara muri jye ngeze ryari,Mfite agahinda mu mutima umunsi wose? Umwanzi wanjye azanyishima hejuru ageze ryari?+   Yehova Mana yanjye, undebe maze unsubize.Rabagiranisha amaso yanjye,+ kugira ngo ntasinzirira mu rupfu,+   Maze umwanzi wanjye akavuga ati “namunesheje!”Kugira ngo abanzi banjye batishimira ko nanyeganyejwe.+   Jyeweho niringira ineza yawe yuje urukundo;+Umutima wanjye wishimire agakiza kawe.+   Nzaririmbira Yehova kuko yangororeye.+

Ibisobanuro ahagana hasi