Zaburi 106:1-48
106 Nimusingize Yah!+Mushimire Yehova kuko ari mwiza;+
Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
2 Ni nde wabasha kuvuga imirimo ikomeye Yehova yakoze,+Cyangwa ngo yumvikanishe ishimwe rye ryose?+
3 Hahirwa abakurikiza ubutabera,+Buri gihe bagakora ibyo gukiranuka.+
4 Yehova, unyibuke kandi unyemere nk’uko wemera ubwoko bwawe;+Unyiteho kandi unkize,+
5 Kugira ngo mbone ineza ugaragariza abo watoranyije,+Nishimire umunezero w’ishyanga ryawe,+
Kandi niratane n’abo wagize umurage wawe.+
6 Twakoze ibyaha nka ba sogokuruza;+Twarakosheje; twakoze ibibi.+
7 Igihe ba sogokuruza bari muri Egiputa,Ntibagize ubushishozi ngo bite ku mirimo yawe itangaje.+
Ntibibutse ko ineza yawe yuje urukundo ihebuje ari nyinshi,+Ahubwo bigometse bageze ku nyanja, ari yo Nyanja Itukura.+
8 Maze arabakiza ku bw’izina rye,+Kugira ngo amenyekanishe ububasha bwe.+
9 Acyaha Inyanja Itukura irakama;+Abanyuza imuhengeri nk’ubanyujije mu butayu.+
10 Nuko abakiza amaboko y’uwabangaga,+Arabacungura abavana mu maboko y’umwanzi.+
11 Amazi arengera abanzi babo,+Ntihagira n’umwe muri bo usigara.+
12 Hanyuma bizera ijambo rye,+Batangira kuririmba bamusingiza.+
13 Ariko bidatinze, baba bibagiwe imirimo yakoze,+Ntibategereza inama ze.+
14 Bageze mu butayu bagira irari rishingiye ku bwikunde,+Bageragereza Imana mu butayu.+
15 Nuko ibaha ibyo basabye,+Maze yohereza mu bugingo bwabo indwara itera kunanuka.+
16 Batangira kugirira Mose ishyari mu nkambi,+Ndetse na Aroni uwera wa Yehova.+
17 Nuko isi irasama imira Datani,+Kandi itwikira iteraniro rya Abiramu.+
18 Umuriro waka mu iteraniro ryabo;+Ikirimi cy’umuriro gikongora ababi.+
19 Byongeye kandi, bakoze ikimasa i Horebu,+Maze bunamira igishushanyo kiyagijwe.+
20 Nuko icyubahiro cyanjye bakigurana+Igishushanyo cy’ikimasa, iki kirisha ubwatsi.+
21 Bibagiwe Imana, ari yo Mukiza wabo+Wakoreye ibikomeye muri Egiputa,+
22 Agakorera imirimo itangaje mu gihugu cya Hamu,+N’ibiteye ubwoba ku Nyanja Itukura.+
23 Kandi yari agiye gutanga itegeko ryo kubarimbura,+Iyo Mose, uwo yatoranyije,
Atamwitambika imbere,+Kugira ngo akumire uburakari bwe, ye kubarimbura.+
24 Basuzuguye igihugu cyifuzwa,+Ntibizera ijambo rye.+
25 Bakomeje kwitotombera mu mahema yabo,+Ntibumvira ijwi rya Yehova.+
26 Nuko azamura ukuboko ararahira, avuga ibyabo+Ko azabatsinda mu butayu,+
27 Ko azatuma urubyaro rwabo rugwa mu mahanga,+Kandi ko azabatatanyiriza mu bihugu binyuranye.+
28 Batangira kwifatanya na Bayali y’i Pewori+No kurya ku bitambo byatambirwaga abapfuye.+
29 Baramurakaje bitewe n’imigenzereze yabo,+Maze icyorezo kibahukamo.+
30 Igihe Finehasi yahagurukaga akagira icyo akora,+Icyo cyorezo cyarahagaze.
31 Ibyo byatumye abarwaho gukiranukaUko ibihe byagiye bikurikirana kuzageza ibihe bitarondoreka.+
32 Nanone bakoreye ibibyutsa uburakari ku mazi y’i Meriba,+Batuma bigendekera Mose nabi.+
33 Kuko bateye umutima we gusharirirwa,Bigatuma atangira kuvugisha iminwa ye ibyo atatekerejeho.+
34 Ntibarimbuye abantu bo mu mahanga ngo babatsembeho+Nk’uko Yehova yari yarabibabwiye.+
35 Ahubwo bivanze n’ayo mahanga,+Batangira kwiga imirimo yayo,+
36 Bakomeza gukorera ibigirwamana byayo,+Maze bibabera umutego.+
37 Kandi batambiraga abadayimoni+Abahungu babo n’abakobwa babo.+
38 Nuko bakomeza kumena amaraso atariho urubanza,+Amaraso y’abahungu babo n’abakobwa babo,
Abo batambiraga ibigirwamana by’i Kanani;+Maze igihugu gihumanywa no kumena amaraso.+
39 Biyandurisha ibikorwa byabo,+Bakomeza gusambana binyuze ku migenzereze yabo.+
40 Nuko uburakari bwa Yehova bugurumanira ubwoko bwe,+Agera aho yanga abo yagize umurage we.+
41 Ni kenshi yagiye abahana mu maboko y’amahanga,+Kugira ngo ababanga babategeke,+
42 Abanzi babo babakandamize,Babategeke babashyire munsi y’ukuboko kwabo.+
43 Yagiye abarokora kenshi,+Ariko bo barigomekaga, bagakomeza kugendera mu nzira yabo yo kutumvira,+Maze bagacishwa bugufi kubera amakosa yabo.+
44 Kandi iyo yumvaga ijwi ryo gutaka kwabo binginga,+Yabonaga amakuba yabo,+
45 Maze akibuka isezerano yagiranye na bo,+Akicuza nk’uko ineza ye yuje urukundo ihebuje ari nyinshi.+
46 Yabahaga kugirirwa impuhweN’ababaga barabagize imbohe bose.+
47 Yehova Mana yacu, dukize+Uduteranyirize hamwe udukuye mu mahanga,+
Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,+Kandi twamamaze ishimwe ryawe tunezerewe.+
48 Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe,+Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose,
Kandi abantu bose bavuge ngo Amen.+Nimusingize Yah!+