Zaburi 122:1-9

Indirimbo y’amazamuka. Ni iya Dawidi. 122  Narishimye ubwo bambwiraga+ bati“Ngwino tujye+ mu nzu ya Yehova.”+   Yerusalemu we,+ ibirenge byacu byari bihagaze+Mu marembo yawe.   Yerusalemu yubatswe nk’umugi+Wateranyirijwe hamwe wunze ubumwe,+   Aho imiryango yazamukaga ijya,+Ari yo miryango ya Yah,+ Kugira ngo byibutse Isirayeli+Gushima izina rya Yehova.+   Kuko ari ho hari intebe y’imanza,+Ari yo ntebe y’ubwami y’inzu ya Dawidi.+   Nimusabire Yerusalemu amahoro;+Wa murwa we, abagukunda ntibazagira ikibahangayikisha.+   Amahoro akomeze kuba mu gihome cyawe,+No mu minara+ yawe hakomeze kuba umutuzo.   Ndavuga ku bw’abavandimwe banjye n’incuti zanjye+Nti “amahoro abe muri wowe.”+   Nzakomeza kugushakira ibyiza+Mbigiriye inzu ya Yehova Imana yacu.+

Ibisobanuro ahagana hasi