Zaburi 102:1-28
Isengesho ry’imbabare iyo icitse intege maze igasuka ibiyihangayikishije imbere ya Yehova.+
102 Yehova, umva isengesho ryanjye,+Kandi ijwi ryo gutabaza kwanjye rikugereho.+
2 Ntukampishe mu maso hawe ku munsi nahuye n’amakuba akomeye.+Untege amatwi;+
Ku munsi naguhamagaye, uzatebuke unsubize.+
3 Kuko iminsi yanjye yarangiye nk’umwotsi,+Kandi amagufwa yanjye araka umuriro nk’iziko.+
4 Umutima wanjye warabye nk’ibyatsi maze uruma,+Kuko nibagiwe kurya ibyokurya byanjye.+
5 Amagufwa yanjye yumiranye n’umubiri wanjye+Bitewe n’ijwi ryo kuniha kwanjye.+
6 Nsigaye nsa n’inzoya yo mu butayu.+Nabaye nk’agahunyira ko mu matongo.
7 Nsigaye nanitse amagufwa,Kandi nabaye nk’inyoni yigunze ku gisenge cy’inzu.+
8 Abanzi banjye barantukaga umunsi ukira.+Abankwena barahiraga izina ryanjye.+
9 Nariye ivu nk’urya umugati,+Kandi ibyokunywa byanjye nabinyoye mbitamo amarira,+
10 Bitewe n’amagambo yawe akomeye yo kunyamagana n’uburakari bwawe;+Kuko wanshyize hejuru kugira ngo unjugunye.+
11 Iminsi yanjye imeze nk’igicucu kirembera,+Kandi numye nk’ibyatsi.+
12 Ariko wowe Yehova, uzahoraho iteka ryose,+Kandi izina ryawe rizahoraho uko ibihe bizagenda bisimburana.+
13 Uzahaguruka ugirire Siyoni imbabazi,+Kuko ari cyo gihe cyo kuyigaragariza ineza;
Kandi igihe cyagenwe kirageze.+
14 Abagaragu bawe bishimira amabuye yayo,+Kandi bakunda umukungugu waho.+
15 Amahanga azatinya izina rya Yehova,+Kandi abami bose bo ku isi bazatinya ikuzo ryawe.+
16 Kuko Yehova azubaka Siyoni;+Azaboneka mu ikuzo rye.+
17 Azahindukira yumve isengesho ry’abacujwe byose,+Kandi ntazasuzugura isengesho ryabo.+
18 Ibi byandikiwe ab’igihe kizaza,+Kandi abazaremwa bazasingiza Yah.+
19 Yarebye hasi ari hejuru, ahera he;+Yehova yitegereje isi ari mu ijuru.+
20 Kugira ngo yumve kuniha kw’imbohe,+Ngo abohore abagenewe gupfa.+
21 Kugira ngo izina rya Yehova ryamamazwe muri Siyoni,+Kandi asingizwe i Yerusalemu.+
22 Igihe abantu bo mu mahanga bose bazaba bateraniye hamwe,+N’ubwami, kugira ngo bakorere Yehova.+
23 Imbaraga zanjye yazicogoreje mu nzira;+Yagabanyije iminsi yanjye.+
24 Nuko ndavuga nti “Mana yanjye,Ntunkureho ngicagashije iminsi yanjye;+
Imyaka yawe ihoraho uko ibihe biha ibindi.+
25 Washyizeho imfatiro z’isi kera cyane,+Kandi ijuru ni umurimo w’amaboko yawe.+
26 Byo bizarimbuka ariko wowe uzahoraho;+Byose bizasaza nk’umwenda.+
Uzabihindura nk’uko bahindura umwambaro, kandi bizacyura igihe.+
27 Ariko wowe uhora uko uri, kandi imyaka yawe ntizarangira.+
28 Abana b’abagaragu bawe bazakomeza kubaho;+Kandi urubyaro rwabo ruzakomerezwa imbere yawe.”+