Zaburi 27:1-14
Zaburi ya Dawidi.
27 Yehova ni urumuri rwanjye+ n’agakiza kanjye.+Nzatinya nde?+Yehova ni igihome gikingira ubuzima bwanjye.+Ni nde uzantera ubwoba?+
2 Igihe abagizi ba nabi banteraga bashaka kundya,+Ari bo banzi banjye bandwanyaga,+
Barasitaye baragwa.+
3 Nubwo umutwe w’ingabo wangotesha amahema,+Umutima wanjye ntuzashya ubwoba.+Nubwo nahura n’intambara,+Na bwo nzakomeza kumwiringira.+
4 Ikintu kimwe nasabye Yehova,+Ari na cyo nifuza,+
Ni uko natura mu nzu ya Yehova iminsi yose yo kubaho kwanjye,+Nkareba ubwiza bwa Yehova,+Kandi nkitegereza urusengero rwe nishimye.+
5 Kuko ku munsi w’amakuba azampisha mu bwihisho bwe;+Azampisha mu bwihisho bw’ihema rye;+
Azanshyira ku rutare rurerure.+
6 Umutwe wanjye uzaba hejuru y’abanzi banjye bose bangose;+Nzatamba ibitambo mu ihema rye ndangurura ijwi ry’ibyishimo.+
Nzaririmbira Yehova mucurangire.+
7 Yehova, ninguhamagara unyumve,+Ungirire neza kandi unsubize.+
8 Umutima wanjye wavuze iby’itegeko watanze, rigira riti “nimushake mu maso hanjye.”+Yehova, nzashaka mu maso hawe.+
9 Ntumpishe mu maso hawe.+Nturakarire umugaragu wawe ngo umwirukane,+Ahubwo untabare.+Mana y’agakiza kanjye, ntundeke kandi ntuntererane.+
10 Nubwo data na mama banta,+Yehova we yanyakira.+
11 Yehova, nyigisha inzira yawe+Kandi unyobore mu nzira yo gukiranuka, unkize abanzi banjye.
12 Ntumpane mu maboko y’abanzi banjye ngo bangenze uko bashaka,+Kuko hari abahagurukiye kunshinja ibinyoma,+
Hakaba n’unsukaho amagambo y’urugomo.+
13 Iyo nza kuba ntarizeye ko nzabonera ineza ya Yehova mu gihugu cy’abazima,+ nari kuba uwa nde?
14 Iringire Yehova;+ gira ubutwari kandi umutima wawe ukomere.+Ni koko, iringire Yehova.+