Zaburi 57:1-11
Ku mutware w’abaririmbyi. “Wirimbura.” Mikitamu. Zaburi ya Dawidi igihe yahungiraga Sawuli mu buvumo.+
57 Ungirire neza Mana, ungirire neza,+
Kuko ari wowe ubugingo bwanjye bwahungiyeho,+
Kandi mu gicucu cy’amababa yawe ni mo nahungiye kugeza aho ibyago bizashirira.+
2 Ntakambira Imana Isumbabyose, Imana y’ukuri, yo ibinkiza.+
3 Izohereza ubufasha buturutse mu ijuru inkize.+Izateza urujijo unshihagura wese.+ Sela.Imana izohereza ineza yayo yuje urukundo n’ukuri kwayo.+
4 Ubugingo bwanjye buri hagati y’intare;+Nahatiwe kuryama hagati y’inyamaswa ziryana, hagati y’abana b’abantu,Bafite amenyo ameze nk’amacumu n’imyambi,+Kandi indimi zabo zimeze nk’inkota zityaye.+
5 Mana, ushyirwe hejuru usumbe ijuru;+Icyubahiro cyawe kibe hejuru y’isi yose.+
6 Intambwe zanjye baziteze urushundura;+Ubugingo bwanjye bwarahetamye.+Bacukuye umwobo imbere yanjye,Ariko ni bo bawuguyemo.+ Sela.
7 Mana, umutima wanjye urashikamye,+Umutima wanjye urashikamye.Nzaririmba ncurange.+
8 Cyubahiro cyanjye, kanguka,+Kanguka nebelu we, nawe wa nanga we.+
Nzakangura umuseso.
9 Yehova, nzagusingiriza mu bantu bo mu mahanga;+Nzakuririmbira ndi hagati y’amahanga,+
10 Kuko ineza yawe yuje urukundo ari nyinshi, igera mu ijuru,+N’ukuri kwawe kugera mu bicu.+
11 Mana, ushyirwe hejuru usumbe ijuru;+Icyubahiro cyawe kibe hejuru y’isi yose.