Zaburi 10:1-18
ל [Lamedi]
10 Yehova, kuki ukomeza guhagarara kure?+Kuki ukomeza kwihisha mu bihe by’amakuba?+
2 Kwishyira hejuru k’umuntu mubi kumutera gukurikirana imbabare yarubiye.+Bafatwa n’ibitekerezo batekereje.+
3 Umuntu mubi yihimbaza abitewe n’ibyifuzo bye bishingiye ku bwikunde.+N’ubona inyungu zishingiye ku mururumba+ arihimbaza.
נ [Nuni]Yasuzuguye Yehova.+
4 Ubwibone bw’umuntu mubi butuma adashakashaka;+Mu bitekerezo bye byose aba yibwira ati “nta Mana ibaho.”+
5 Ahora atunganirwa mu nzira ze.+Imanza zawe ni izo mu rwego rwo hejuru, ntiyazishyikira.+
Abamurwanya bose arabannyega.+
6 Mu mutima we aribwira ati “sinzanyeganyezwa.+Uko ibihe bizakurikirana, sinzahura n’ibyago.”+
פ [Pe]
7 Akanwa ke kuzuye indahiro zirimo imivumo n’uburiganya no gukandamiza.+Munsi y’ururimi rwe hari ibyago no kugira nabi.+
8 Acira igico imidugudu;Arihisha akica utariho urubanza.+
ע [Ayini]Amaso ye ahora ashakisha umunyabyago.+
9 Yubikirira aho yihishe nk’intare iri mu isenga ryayo.+Akomeza kubikira+ kugira ngo ashimute imbabare.
Ashimuta imbabare, akayizingiraho urushundura rwe.+
10 Imbabare irashenjagurwa igahetama,Kandi imbaga y’abacitse intege igwa mu nzara zikomeye z’umubi.+
11 Mu mutima+ we aribwira ati “Imana yaribagiwe.+Yahishe mu maso hayo.+
Ntizabibona.”+
ק [Kofu]
12 Yehova, haguruka.+ Mana, zamura ukuboko kwawe.+Ntiwibagirwe imbabare.+
13 Kuki ababi basuzugura Imana?+Bibwira mu mitima yabo bati “nta cyo uzatubaza.”+
ר [Reshi]
14 Wowe ubwawe wabonye ibyago n’imibabaro.Ukomeza kubyitegereza kugira ngo ugire icyo ubikoraho.+Ni wowe umunyabyago+ w’imfubyi* yishingikirizaho,Kandi ni wowe umufasha.+
ש [Shini]
15 Uvunagure amaboko y’ababi n’abagome.+Ugenzure ububi bwabo ububahanire kugeza ubwo uzaba utakibubabonaho.+
16 Yehova ni Umwami kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.+Amahanga yararimbutse ashira mu isi ye.+
ת [Tawu]
17 Yehova, uzumva ibyifuzo by’abicisha bugufi.+Uzategura imitima yabo.+
Uzabatega amatwi,+
18 Kugira ngo ucire urubanza imfubyi n’ushenjaguwe,+Maze umuntu buntu wo ku isi ye kongera kubahindisha umushyitsi.+