Zaburi 29:1-11
Indirimbo ya Dawidi.
29 Mwemere Yehova mwa bana b’abakomeye mwe,
Mwemere ko Yehova afite ikuzo n’imbaraga.+
2 Mwemere ko izina rya Yehova rifite ikuzo.+Mwunamire Yehova mwambaye imyambaro yera yo kurimbana.+
3 Ijwi rya Yehova riri hejuru y’amazi;+Imana ifite ikuzo+ yahindishije ijwi nk’iry’inkuba.+
Yehova ari hejuru y’amazi menshi.+
4 Ijwi rya Yehova rifite imbaraga;+Ijwi rya Yehova rirahebuje.+
5 Ijwi rya Yehova risatura ibiti by’amasederi;Ni koko, Yehova asatagura ibiti by’amasederi yo muri Libani,+
6 Akayakinagiza nk’inyana.+Akinagiza Libani na Siriyoni+ nk’ibimasa by’ishyamba bikiri bito.
7 Ijwi rya Yehova risaturisha ibirimi by’umuriro.+
8 Ijwi rya Yehova rituma ubutayu butigita;+Yehova atuma ubutayu bw’i Kadeshi+ butigita.
9 Ijwi rya Yehova rikangaranya imparakazi zigafatwa n’ibise,+Rigahindura amashyamba inkokore.+
Uri mu rusengero rwe wese aravuga ati “nahabwe ikuzo!”+
10 Yehova yashyize intebe ye y’ubwami hejuru y’umwuzure;+Yehova ni umwami iteka ryose.+
11 Koko rero, Yehova azaha ubwoko bwe imbaraga;+Yehova azaha ubwoko bwe amahoro.+