Zaburi 135:1-21
135 Nimusingize Yah!+Nimusingize izina rya Yehova;+Nimusingize Yehova, mwa bagaragu be mwe,+
2 Mwe muhagaze mu nzu ya Yehova,+Mu bikari by’inzu y’Imana yacu.+
3 Nimusingize Yah, kuko Yehova ari mwiza;+Muririmbire izina rye kuko bishimishije.+
4 Kuko Yah yitoranyirije Yakobo;+Yitoranyirije Isirayeli ngo abe umutungo we wihariye.+
5 Jye ubwanjye nzi neza ko Yehova akomeye,+Kandi Umwami wacu aruta izindi mana zose.+
6 Ibyo Yehova yishimiye gukora byose yarabikoze,+Haba mu ijuru no mu isi no mu nyanja n’imuhengeri hose.+
7 Atuma ibihu bizamuka biturutse ku mpera y’isi;+Ni we ufungura amazi y’imvura akanayafunga;+
Azana umuyaga awukuye mu bigega bye.+
8 Ni we wishe uburiza bwo muri Egiputa,+Ubw’abantu n’ubw’amatungo.+
9 Egiputa we, yakoherejemo ibimenyetso n’ibitangaza,+Bigera kuri Farawo no ku bagaragu be bose.+
10 Ni we warimbuye amahanga menshi,+Yica n’abami bakomeye:+
11 Yishe Sihoni umwami w’Abamori+Na Ogi umwami w’i Bashani,+Arimbura n’ubwami bwose bw’i Kanani.+
12 Ni we watanze igihugu cyabo ngo kibe umurage,+Ngo kibe umurage w’ubwoko bwe bwa Isirayeli.+
13 Yehova, izina ryawe rizahoraho iteka ryose.+Yehova, urwibutso rwawe ruzahoraho uko ibihe bizagenda bisimburana.+
14 Yehova azarenganura ubwoko bwe,+Kandi azagirira impuhwe abagaragu be.+
15 Ibigirwamana by’amahanga ni ifeza na zahabu,+Umurimo w’amaboko y’umuntu wakuwe mu mukungugu.+
16 Bifite akanwa ariko nta cyo bishobora kuvuga;+Bifite amaso ariko nta cyo bishobora kubona;+
17 Bifite amatwi ariko nta cyo bishobora kumva;+Nta mwuka uba mu kanwa kabyo.+
18 Ababikora bazamera nka byo,+N’ubyiringira wese.+
19 Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, nimusingize Yehova.+Mwa b’inzu ya Aroni mwe, nimusingize Yehova.+
20 Mwa b’inzu ya Lewi mwe, nimusingize Yehova.+Mwa batinya Yehova mwe, nimusingize Yehova.+
21 Yehova nasingizwe i Siyoni,+We utuye i Yerusalemu.+
Nimusingize Yah!+