Zaburi 92:1-15

Indirimbo yo ku munsi w’isabato. 92  Ni byiza gushimira Yehova,+Kandi ni byiza kuririmbira izina ryawe, wowe Usumbabyose.+   Ni byiza kuvuga ineza yawe yuje urukundo+ mu gitondo,No kuvuga ubudahemuka bwawe buri joro,+   Hacurangwa inanga y’imirya icumi na nebelu,+N’umuzika w’inanga+ urangira.   Yehova, watumye nishima bitewe n’ibyo wakoze;Imirimo y’amaboko yawe ituma ndangurura ijwi ry’ibyishimo.+   Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ikomeye!+Ibyo utekereza birimbitse cyane.+   Umuntu utagira ubwenge ntashobora kubimenya,+Kandi nta mupfapfa ushobora kubisobanukirwa.+   Iyo ababi basagambye nk’ubwatsi,+N’inkozi z’ibibi zikarabya uburabyo, Aba ari ukugira ngo batsembweho iteka ryose.+   Ariko wowe Yehova uri hejuru iteka ryose.+   Yehova, dore abanzi bawe,+Dore abanzi bawe bazarimbuka;+ Inkozi z’ibibi zose zizatatanywa.+ 10  Ariko uzashyira hejuru ihembe ryanjye nk’iry’ikimasa cy’ishyamba.+Nzisiga amavuta angarurira ubuyanja.+ 11  Nzishima hejuru y’abanzi banjye;+Amatwi yanjye azumva ibyo abagizi ba nabi bahagurukira kundwanya bavuga. 12  Umukiranutsi azarabya nk’umukindo;+Azakura abe munini+ nk’isederi ryo muri Libani. 13  Abatewe mu nzu ya Yehova,+Mu bikari by’Imana yacu,+ bazarabya uburabyo. 14  Bazakomeza gusagamba no mu gihe bazaba bameze imvi;+Bazakomeza gushisha no kugira amagara mazima,+ 15  Kugira ngo batangaze ko Yehova atunganye.+Ni we Gitare cyanjye,+ kandi nta gukiranirwa kumurangwaho.+

Ibisobanuro ahagana hasi