Zaburi 9:1-20
Ku mutware w’abaririmbyi ba Mutilabeni. Indirimbo ya Dawidi.
א [Alefu]
9 Yehova, nzagusingiza n’umutima wanjye wose;+Nzamamaza imirimo yawe yose itangaje.+
2 Nzakwishimira kandi nkunezererwe;+Wowe Usumbabyose,+ nzaririmbira izina ryawe.
ב [Beti]
3 Abanzi banjye nibasubira inyuma,+Bazasitara barimbukire imbere yawe,+
4 Kuko waciye urubanza rwanjye ukandenganura.+Wicaye ku ntebe yawe y’ubwami, uca imanza zikiranuka.+
ג [Gimeli]
5 Wacyashye amahanga,+ urimbura ababi.+Wasibanganyije izina ryabo kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.+
6 Yemwe mwa banzi mwe, mugiye kurimbuka iteka ryose.+Imigi warimbuye yarimbutse burundu.+
Ntibazongera kuvugwa ukundi.+
ה [He]
7 Yehova we azicara ku ntebe ye y’ubwami iteka ryose;+Intebe ye y’ubwami azayishimangira kugira ngo ace imanza.+
8 Azacira igihugu imanza zikiranuka;+Azacira amahanga imanza zitunganye.+
ו [Wawu]
9 Yehova azaba igihome kirekire gikingira umuntu wese ufite intimba;+Azaba igihome kirekire mu bihe by’amakuba.+
10 Yehova, abazi izina ryawe bazakwiringira,+Kuko utazatererana abagushaka.+
ז [Zayini]
11 Muririmbire Yehova uri i Siyoni,+Mubwire abantu ibyo yakoze.+
12 Igihe azashakisha abamena amaraso,+ azibuka+ imbabare.Ntazibagirwa gutaka kwazo.+
ח [Heti]
13 Yehova, ungirire neza; urebe umubabaro nterwa n’abanyanga,+Wowe unzamura ukankura mu marembo y’urupfu,+
14 Kugira ngo namamaze ibikorwa byawe byose biguhesha ikuzo+Mu marembo+ y’umukobwa w’i Siyoni,+
Kugira ngo nishimire agakiza kawe.+
ט [Teti]
15 Amahanga yaguye mu mwobo yacukuye;+Ibirenge byabo bifatwa+ mu rushundura+ bateze.
16 Yehova yimenyekanishirije ku manza yaciye.+Umunyabyaha yagushijwe mu mutego n’ibikorwa bye.
Higayoni.+ Sela.
י [Yodi]
17 Ababi+ bazajya mu mva,+Kimwe n’amahanga yose yibagirwa Imana.+
18 Umukene ntazibagirana iteka ryose,+N’ibyiringiro by’abicisha bugufi ntibizayoyoka.+
כ [Kafu]
19 Yehova, haguruka! Ntiwemere ko umuntu buntu akurusha imbaraga.+Reka amahanga acirwe urubanza imbere yawe.+
20 Yehova, tera amahanga ubwoba,+
Kugira ngo amenye ko ari abantu buntu.+ Sela.