Zaburi 124:1-8
Indirimbo y’amazamuka. Ni iya Dawidi.
124 “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu,”+Ngaho Isirayeli nivuge+ iti
2 “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu,+Igihe abantu bahagurukiraga kuturwanya,+
3 Baba baratumize bunguri tukiri bazima,+Igihe uburakari bwabo bwatugurumaniraga.+
4 Icyo gihe amazi aba yaradutwaye,+Umugezi uba wararengeye ubugingo bwacu.+
5 Icyo gihe amazi y’ubwibone+Aba yararengeye ubugingo bwacu.
6 Yehova nasingizwe, we utaradutanze+Ngo tube umuhigo mu menyo yabo.+
7 Ubugingo bwacu bumeze nk’inyoni yarokotse,+Ikava mu mutego bayiteze.+
Umutego waracitse,+Maze tuba turarokotse.+
8 Gutabarwa kwacu kuri mu izina rya Yehova,+Umuremyi w’ijuru n’isi.”+