Zaburi 136:1-26
136 Nimushimire Yehova kuko ari mwiza,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
2 Nimushimire Imana iruta izindi mana zose,+Kuko ineza yayo yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
3 Nimushimire Umwami w’abami,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
4 Nimushimire ukora ibitangaje wenyine agakora ibikomeye,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
5 Nimushimire uwaremesheje ijuru ubwenge,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
6 Nimushimire uwasanzuye isi hejuru y’amazi,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
7 Nimushimire uwashyizeho ibimurika binini,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
8 Agashyiraho n’izuba kugira ngo ritegeke ku manywa,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
9 Ndetse agashyiraho ukwezi n’inyenyeri ngo bitegeke ijoro,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
10 Nimushimire uwakubise Egiputa akica imfura zayo,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
11 Ari na we wakuyeyo Isirayeli,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
12 Ayikujeyo ukuboko gukomeye kandi kurambuye,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.
13 Nimushimire uwagabanyije Inyanja Itukura mo kabiri,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
14 Agatuma Abisirayeli bayinyuramo hagati,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
15 Agakunkumurira Farawo n’ingabo ze mu Nyanja Itukura,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
16 Nimushimire uwanyujije ubwoko bwe mu butayu,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
17 Nimushimire uwishe abami bakomeye,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
18 Akica abami b’ibihangange,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
19 Akica Sihoni umwami w’Abamori,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
20 Na Ogi umwami w’i Bashani,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
21 Agatanga igihugu cyabo ngo kibe umurage,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
22 Ngo kibe umurage w’umugaragu we Isirayeli,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
23 Ni we watwibutse ubwo twari twaracishijwe bugufi,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
24 Akadukiza kenshi akatuvana mu nzara z’abanzi bacu,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose;+
25 We ugaburira ibifite umubiri byose,+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
26 Nimushimire Imana yo mu ijuru,+Kuko ineza yayo yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+