Zaburi 147:1-20
147 Nimusingize Yah,+Kuko kuririmbira Imana yacu ari byiza+Kandi bikaba bishimishije; kuyisingiza birakwiriye.+
2 Yehova ni we wubaka Yerusalemu;+Ahuriza hamwe abatatanyijwe bo muri Isirayeli.+
3 Akiza+ abafite imitima imenetse,+Agapfuka ibikomere byabo.+
4 Abara inyenyeri;+Zose azihamagara mu mazina yazo.+
5 Umwami wacu arakomeye kandi afite imbaraga nyinshi;+Ubwenge bwe ntibugira imipaka.+
6 Yehova atabara abicisha bugufi;+Acisha bugufi ababi akabageza hasi ku butaka.+
7 Nimuririmbire Yehova indirimbo zo kumushimira;+Muririmbire Imana yacu mucuranga inanga.+
8 Ni yo itwikiriza ijuru ibicu,+Igategurira isi imvura,+
Kandi ikameza ibyatsi bibisi ku misozi.+
9 Ni yo iha inyamaswa ibyokurya,+Igaha ibyokurya ibyana by’ibikona bikomeza guhamagara.+
10 Imbaraga z’ifarashi si zo yishimira,+Kandi ntinezezwa n’amaguru y’umuntu.+
11 Yehova yishimira abamutinya,+N’abategereza ineza ye yuje urukundo.+
12 Yerusalemu we, shima Yehova.+Siyoni we, singiza Imana yawe.+
13 Ni yo yakomeje ibihindizo by’amarembo yawe;Yahaye umugisha abana bawe bagutuyemo.+
14 Ni yo izana amahoro mu karere kawe;+Ikomeza kuguhaza ingano nziza kurusha izindi.*+
15 Yohereza ijambo ryayo ku isi;+Ijambo ryayo riranyaruka.
16 Itanga shelegi ukagira ngo ni ubwoya bw’intama;+Isanza urubura nk’ivu.+
17 Ijugunya urubura nk’ubuvungukira.+Ni nde ushobora guhagarara imbere y’ubukonje bwayo?+
18 Yohereza ijambo ryayo+ bigashonga.Ihuhisha umuyaga wayo+
Amazi agatemba.
19 Ibwira Yakobo ijambo ryayo,+Ikamenyesha Isirayeli amategeko+ yayo n’imanza zayo.+
20 Nta rindi shyanga yakoreye nk’ibyo,+Kandi ntibamenye imanza zayo.+
Nimusingize Yah!+