Zaburi 35:1-28
Zaburi ya Dawidi.
35 Yehova, mburanira mu rubanza mburana n’abanzi banjye,+Urwanye abandwanya.+
2 Fata ingabo nini n’intoya,+Uhaguruke untabare.+
3 Fata icumu n’ishoka usakirane n’abankurikirana.+Ubwire ubugingo bwanjye uti “ni jye gakiza kawe.”+
4 Abahiga ubugingo bwanjye bamware kandi basebe.+Abacura umugambi wo kungirira nabi basubire inyuma kandi bakorwe n’isoni.+
5 Babe nk’umurama utumurwa n’umuyaga,+Kandi umumarayika wa Yehova abirukane.+
6 Inzira yabo ihinduke umwijima n’ubunyereri,+Kandi umumarayika wa Yehova abakurikirane.
7 Kuko banteze umwobo uriho urushundura+ bampora ubusa;Bawucukuriye ubugingo bwanjye+ bampora ubusa.
8 Nibarimbuke batunguwe,+Kandi bafatirwe mu rushundura bateze;+
Barufatirwemo maze barimbuke.+
9 Ariko ubugingo bwanjye bwo bwishimire Yehova,+Bunezererwe agakiza ke.+
10 Amagufwa yanjye yose avuge+ ati“Yehova, ni nde uhwanye nawe,+
Wowe urokora imbabare ukayikiza uyirusha imbaraga,+N’imbabare y’umukene ukayikiza uyinyaga?”+
11 Abahamya b’abanyarugomo barahaguruka,+Bakambaza ibyo ntigeze menya.+
12 Banyitura inabi kandi narabagiriye neza,+Bigatuma ubugingo bwanjye bushavura.+
13 Ariko jyewe iyo barwaraga nambaraga ibigunira,+Nkababarisha ubugingo bwanjye kwiyiriza ubusa,+
Amasengesho yanjye akangarukira.+
14 Narabahangayikiraga cyane nka bagenzi banjye n’abavandimwe banjye,+Nkagenda meze nk’uborogera nyina,+
Nkunamishwa n’agahinda.
15 Ariko iyo nacumbagiraga barishimaga bagateranira hamwe,+Bagateranira kundwanya,+
Bakantura hasi bantunguye.+Ntibahwemaga kunsebya.+
16 Abahakanyi bakobana bishakira umugati,+Bampekenyeraga amenyo.+
17 Yehova, uzakomeza kurebera ugeze ryari?+Kiza ubugingo bwanjye bataburimbura,+
Ubugingo bwanjye bw’agaciro+ ubukize intare z’umugara zikiri nto.
18 Nzagusingiriza mu iteraniro rinini;+Nzagusingiriza hagati y’abantu benshi.+
19 Abanyanga nta mpamvu be kunyishima hejuru;+Kandi abanyangira ubusa be kunyiciranira ijisho.+
20 Kuko batavuga amagambo y’amahoro,+Ahubwo bakomeza guhimba ibinyoma,
Bakabeshyera abanyamahoro bo ku isi.+
21 Baranyasamiye,+Baravuga bati “ahaa! Ahaa! Amaso yacu arabibonye.”+
22 Yehova, warabibonye.+ Ntuceceke.+Yehova, ntumbe kure.+
23 Kanguka uhagurukire urubanza rwanjye,+Yehova, Mana yanjye, hagurukira ikirego cyanjye.+
24 Yehova Mana yanjye, uncire urubanza ruhuje no gukiranuka kwawe,+Kandi be kunyishima hejuru.+
25 Be kuvuga mu mutima wabo bati “ahaa! Ni ibyo ubugingo bwacu bwifuzaga!”+Be kuvuga bati “twamumize bunguri.”+
26 Abishimira ibyago byanjye bose,+Bamware kandi bakorwe n’isoni.+
Abishyira hejuru banyirataho bose,+ bamware kandi basebe.+
27 Abishimira gukiranuka kwanjye nibarangurure ijwi ry’ibyishimo kandi banezerwe,+Bahore bavuga bati+
“Yehova nasingizwe, kuko yishimira ko umugaragu we agira amahoro.”+
28 Kandi ururimi rwanjye ruzibwira ibyo gukiranuka kwawe,+Ruzagusingiza umunsi wose.+