Zaburi 76:1-12
Ku mutware w’abaririmbyi baririmba hacurangwa inanga.
Indirimbo ya Asafu.+
76 Imana irazwi mu Buyuda;+Izina ryayo rirakomeye muri Isirayeli.+
2 Ubwugamo bwayo buri i Salemu,+Kandi ubuturo bwayo buri muri Siyoni.+
3 Ni ho yavunaguriye imyambi y’umuheto yaka umuriro,+N’ingabo n’inkota n’izindi ntwaro z’intambara.+ Sela.
4 Ugoswe n’urumuri kandi ufite ikuzo riruta iry’imisozi yuzuye umuhigo.+
5 Abafite umutima w’ubutwari baranyazwe;+Bafashwe n’ibitotsi barasinzira,+
Mu bagabo b’intwari bose nta n’umwe wabashije kwihagararaho.+
6 Mana ya Yakobo, ari ugendera mu igare ry’intambara, ari n’ifarashi, byombi byasinziriye ubuticura kubera igihano cyawe.+
7 Uteye ubwoba rwose!+Ni nde wahagarara imbere yawe umujinya wawe wagurumanye?+
8 Wumvikanishije urubanza rwawe uri mu ijuru;+Isi yagize ubwoba maze iraceceka+
9 Igihe Imana yahagurukiraga guca urubanza,+Kugira ngo ikize aboroheje bo ku isi bose.+ Sela.
10 Uburakari bw’abantu buzagusingiza,+Kandi uburakari busigaye uzabukenyera.
11 Muhigire Yehova Imana yanyu umuhigo kandi muwuhigure, mwebwe mwese abamukikije.+Mumuzanire impano mutinya.+
12 Azacisha bugufi abayobozi;+Kandi atera ubwoba abami bo mu isi.+