Zaburi 123:1-4
Indirimbo y’amazamuka.
123 Nubuye amaso ari wowe ndangamiye,+Wowe utuye mu ijuru.+
2 Nk’uko abagaragu bahanga amaso ukuboko kwa shebuja,+N’umuja agahanga amaso ukuboko kwa nyirabuja,+
Ni ko natwe duhanga amaso Yehova Imana yacu,+Kugeza ubwo atugiriye neza.+
3 Yehova, tugirire neza; rwose tugirire neza,+Kuko twasuzuguwe bikabije.+
4 Abaguwe neza baratunnyeze bikabije,+N’abibone baradusuzugura bikabije.+