Zaburi 111:1-10
111 Nimusingize Yah!+
א [Alefu]Nzasingiza Yehova n’umutima wanjye wose,+
ב [Beti]Musingirize mu itsinda ry’inkoramutima+ z’abakiranutsi no mu iteraniro.+
ג [Gimeli]
2 Imirimo ya Yehova irakomeye,+
ד [Daleti]Abayishimira bose barayigenzura.+
ה [He]
3 Umurimo we+ ni icyubahiro n’ubwiza buhebuje,+
ו [Wawu]Kandi gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.+
ז [Zayini]
4 Yashyizeho urwibutso rw’imirimo ye itangaje.+
ח [Heti]Yehova agira impuhwe n’imbabazi.+
ט [Teti]
5 Aha abamutinya ibyokurya,+
י [Yodi]Azahora yibuka isezerano rye kugeza iteka ryose.+
כ [Kafu]
6 Yamenyesheje ubwoko bwe imbaraga z’imirimo ye,+
ל [Lamedi]Igihe yabahaga amahanga ho umurage.+
מ [Memu]
7 Imirimo y’amaboko ye ni ukuri n’imanza zitabera;+
נ [Nuni]Amategeko atanga yose ni ayo kwiringirwa.+
ס [Sameki]
8 Yashyigikiwe kuva iteka ryose kugeza iteka ryose,+
ע [Ayini]Yashyizweho ashingiye ku kuri no gukiranuka.+
פ [Pe]
9 Yoherereje ubwoko bwe gucungurwa;+
צ [Tsade]Yategetse isezerano rye kugeza ibihe bitarondoreka.+
ק [Kofu]Izina rye ni iryera kandi riteye ubwoba.+
ר [Reshi]
10 Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge.+
ש [Sini]Abakurikiza amategeko ye bose bagira ubushishozi.+
ת [Tawu]Nasingizwe iteka ryose.+