Zaburi 112:1-10
112 Nimusingize Yah!+
א [Alefu]Hahirwa umuntu utinya Yehova,+
ב [Beti]Akishimira cyane+ amategeko ye.+
ג [Gimeli]
2 Urubyaro rwe ruzakomerera mu isi;+
ד [Daleti]Kandi urubyaro rw’abakiranutsi ruzahabwa umugisha.+
ה [He]
3 Ibintu by’agaciro n’ubutunzi biri mu nzu ye;+
ו [Wawu]Kandi gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.+
ז [Zayini]
4 Yamurikiye mu mwijima aba urumuri rw’abakiranutsi;+
ח [Heti]Agira impuhwe n’imbabazi kandi arakiranuka.+
ט [Teti]
5 Umuntu mwiza agira impuhwe+ kandi akaguriza abandi.+
י [Yodi]Ibye byose abikorana ubutabera.+
כ [Kafu]
6 Ntazigera anyeganyezwa.+
ל [Lamedi]Umukiranutsi azibukwa kugeza ibihe bitarondoreka.+
מ [Memu]
7 Ntazatinya inkuru mbi.+
נ [Nuni]Umutima we urashikamye,+ wiringira Yehova.+
ס [Sameki]
8 Umutima we ntuhungabana;+ ntazatinya,+
ע [Ayini]Kandi azishima hejuru y’abanzi be.+
פ [Pe]
9 Yatanze atitangiriye itama kandi yahaye abakene.+
צ [Tsade]Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.+
ק [Kofu]Ihembe rye rizashyirwa hejuru rihabwe ikuzo.+
ר [Reshi]
10 Umuntu mubi azabireba bimubabaze.+
ש [Shini]Azahekenya amenyo maze ashonge.+
ת [Tawu]Ibyifuzo by’ababi bizarimbuka.+