Zaburi 120:1-7
Indirimbo y’amazamuka.
120 Natakambiye Yehova igihe nari mu makuba,+Maze aransubiza.+
2 Yehova, rokora ubugingo bwanjye ubukize iminwa ibeshya+N’ururimi ruryarya.+
3 Wa rurimi ruryarya we,+Bazaguha iki kandi bazakongerera iki?
4 Ni imyambi ityaye y’umunyambaraga,+N’amakara yaka y’ibiti by’umurotemu.+
5 Ngushije ishyano kuko natuye i Mesheki+ ndi umwimukira;Nabambye ihema ryanjye hamwe n’amahema y’i Kedari.+
6 Ubugingo bwanjye bwaturanye igihe kirekire+N’abanga amahoro.+
7 Mparanira amahoro;+ ariko iyo mvuze,
Bo bashaka intambara.+