Zaburi 21:1-13
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
21 Yehova, umwami yishimira imbaraga zawe.Yishimira cyane ko wamukijije ukamuha gutsinda.
2 Wamuhaye ibyo umutima we ushaka,Kandi ntiwamwimye ibyo yifuza. (Sela.)
3 Kuko wamusanganiye ukamuha imigisha myinshi.Wamwambitse ku mutwe ikamba rya zahabu itunganyijwe.
4 Yagusabye ubuzima, urabumuha,Umuha kubaho igihe kirekire, ndetse kugeza iteka ryose.
5 Ibikorwa byawe byo gukiza, ni byo bituma yubahwa cyane.
Wamuhaye icyubahiro no gukomera cyane.
6 Wamuhaye imigisha izahoraho iteka ryose.Watumye yishima kubera ko ari imbere yawe.
7 Umwami yiringira Yehova.Kubera ko Ishoborabyose ifite urukundo rudahemuka, ntazanyeganyezwa.
8 Ukuboko kwawe kuzafata abanzi bawe bose.Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzafata abakwanga.
9 Igihe wagennye cyo kubagenzura nikigera, uzabarimbura nk’uko umuriro utwika ikintu kigashira.
Yehova, uzabarakarira ubarimbure, kandi umuriro uzabatwika.
10 Ababakomokaho uzabarimbura ubakure mu isi.Uzamaraho abana babo,
11 Kuko batekereje kugukorera ibibi.Bacuze imigambi mibi idashobora kugira icyo igeraho.
12 Uzafora umuheto wawe ugiye kubarasa,Bagire ubwoba bahunge.
13 Yehova, haguruka ugaragaze imbaraga zawe.
Tuzaririmba dusingiza* gukomera kwawe.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “tuzaririmba kandi ducurange.”