Zaburi 11:1-7
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi.
11 Yehova ni we nahungiyeho.
Mutinyuka mute kumbwira muti:
“Hungira ku musozi nk’inyoni!
2 Ababi bagonda umuheto,Bakawushyiramo umwambi,Kugira ngo barasire mu mwijima abantu bafite imitima itunganye.
3 Nta butabera buriho kandi abantu ntibubaha amategeko.None se umukiranutsi yakora iki?”
4 Yehova ari mu rusengero rwe rwera.
Intebe y’Ubwami ya Yehova iri mu ijuru.
Amaso ye arareba. Amaso ye aritegereza akagenzura abantu.
5 Yehova agenzura umukiranutsi n’umuntu mubi.Yanga umuntu wese ukunda urugomo.
6 Ababi azabagushaho ibyago, umuriro, amazuku*N’umuyaga utwika. Ibyo ni byo bizabageraho.
7 Yehova arakiranuka kandi akunda ibikorwa bikiranuka.
Abakiranutsi ni bo azishimira.*
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.
^ Cyangwa “ni bo bazabona mu maso he.”