Zaburi 43:1-5

  • Imana ni Umucamanza ukiza

    • “Ohereza urumuri rwawe n’ukuri” (3)

    • “Ni iki gitumye niheba?” (5)

    • “Nzategereza Imana” (5)

43  Mana, ncira urubanza.+ Umburanire mu rubanza+ mburana n’abantu b’abahemu. Unkize umuntu w’umuriganya kandi ukiranirwa,   Kuko uri Imana yanjye mpungiraho.+ Kuki wantaye? Kuki mbabaye bitewe n’umwanzi unkandamiza?+   Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe+Kugira ngo binyobore,+Binjyane ku musozi wawe wera no mu ihema ryawe rihebuje.+   Hanyuma nzajya ku gicaniro* cy’Imana,+Ari yo Mana ituma ngira ibyishimo byinshi. Mana yanjye, nzagusingiza ncuranga inanga.+   None se ni iki gitumye niheba? Ni iki kiri gutuma numva nta mahoro mfite? Nzategereza Imana.+ Nzongera nyisingize kuko ari yo Mukiza wanjye uhebuje, ikaba ari na yo Mana yanjye.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.