Zaburi 143:1-12
Indirimbo ya Dawidi.
143 Yehova, umva isengesho ryanjye,+Utegere ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.
Nsubiza kuko ukiranuka kandi ukaba uri uwizerwa.
2 Njye umugaragu wawe ntunshyire mu rubanza,Kuko mu bariho bose nta n’umwe waba umukiranutsi imbere yawe.+
3 Umwanzi arantoteza.
Antura hasi akandibata.
Yatumye ntura ahantu h’umwijima, nk’abapfuye kera cyane.
4 Ndumva nacitse intege cyane.+
Umutima wanjye umeze nk’ikinya.+
5 Nibuka iminsi ya kera,Ngatekereza ku byo wakoze byose.+
Nshimishwa cyane no gutekereza ku mirimo yawe.
6 Nteze amaboko ngusenga.
Mpora ngutegereje nk’uko ubutaka bwumagaye buba butegereje imvura.+ (Sela.)
7 Yehova, gira vuba unsubize.+
Imbaraga zanjye zashize.+
Ntunyirengagize,+Kugira ngo ntamera nk’abamanuka bajya mu mva.*+
8 Mu gitondo, ujye ungaragariza urukundo rwawe rudahemuka,Kuko ari wowe niringiye.
Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo,+Kuko ari wowe mpanze amaso.
9 Yehova, nkiza abanzi banjye,Kuko ari wowe mpungiyeho.+
10 Unyigishe gukora ibyo ushaka,+Kuko uri Imana yanjye.
Uri mwiza!
Unyobore ukoresheje umwuka wawe kugira ngo ntahura n’akaga.
11 Yehova, undinde ubigiriye izina ryawe.
Undokore umvane mu kaga kubera ko ukiranuka.+
12 Ukureho abanzi banjye kuko ufite urukundo rudahemuka.+
Urimbure abandwanya bose,+Kuko ndi umugaragu wawe.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “mu rwobo.”