Zaburi 143:1-12

  • Ntegereje Imana nk’uko ubutaka bwumagaye buba butegereje imvura

    • ‘Ntekereza ku byo wakoze byose’ (5)

    • “Unyigishe gukora ibyo ushaka” (10)

    • “Unyobore ukoresheje umwuka wawe” (10)

Indirimbo ya Dawidi. 143  Yehova, umva isengesho ryanjye,+Utegere ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye. Nsubiza kuko ukiranuka kandi ukaba uri uwizerwa.   Njye umugaragu wawe ntunshyire mu rubanza,Kuko mu bariho bose nta n’umwe waba umukiranutsi imbere yawe.+   Umwanzi arantoteza. Antura hasi akandibata. Yatumye ntura ahantu h’umwijima, nk’abapfuye kera cyane.   Ndumva nacitse intege cyane.+ Umutima wanjye umeze nk’ikinya.+   Nibuka iminsi ya kera,Ngatekereza ku byo wakoze byose.+ Nshimishwa cyane no gutekereza ku mirimo yawe.   Nteze amaboko ngusenga. Mpora ngutegereje nk’uko ubutaka bwumagaye buba butegereje imvura.+ (Sela.)   Yehova, gira vuba unsubize.+ Imbaraga zanjye zashize.+ Ntunyirengagize,+Kugira ngo ntamera nk’abamanuka bajya mu mva.*+   Mu gitondo, ujye ungaragariza urukundo rwawe rudahemuka,Kuko ari wowe niringiye. Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo,+Kuko ari wowe mpanze amaso.   Yehova, nkiza abanzi banjye,Kuko ari wowe mpungiyeho.+ 10  Unyigishe gukora ibyo ushaka,+Kuko uri Imana yanjye. Uri mwiza! Unyobore ukoresheje umwuka wawe kugira ngo ntahura n’akaga. 11  Yehova, undinde ubigiriye izina ryawe. Undokore umvane mu kaga kubera ko ukiranuka.+ 12  Ukureho abanzi banjye kuko ufite urukundo rudahemuka.+ Urimbure abandwanya bose,+Kuko ndi umugaragu wawe.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “mu rwobo.”