Zaburi 149:1-9

  • Indirimbo yo gusingiza Imana kuko yatsinze

    • Imana yishimira abantu bayo (4)

    • Indahemuka z’Imana zihabwa icyubahiro (9)

149  Nimusingize Yah! Nimuririmbire Yehova indirimbo nshya.Nimumusingize muri mu iteraniro ry’indahemuka.   Abisirayeli nibishimire Umuremyi wayo Mukuru,Abana ba Siyoni bishimire Umwami wabo.   Nibasingize izina rye babyina.Nibamuririmbire bamusingiza bavuza ishako* n’inanga.   Yehova yishimira abantu be. Abicisha bugufi, abahesha icyubahiro akabakiza.   Indahemuka nizihabwe icyubahiro.Nizirangurure amajwi y’ibyishimo ziri ku buriri bwazo.   Niziririmbe indirimbo zo gusingiza Imana,Kandi zitwaze inkota ifite ubugi impande zombi,   Kugira ngo zishyure abantu ibibi bakoze,Kandi zibahane,   Ziboheshe abami bayo iminyururu,N’abanyacyubahiro babo zibaboheshe amapingu,   Kugira ngo imanza baciriwe zibagereho. Ibyo ni byo bihesha ishema indahemuka zayo zose. Nimusingize Yah!*

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni impine y’izina Yehova.