Zaburi 33:1-22
33 Mwa bakiranutsi mwe, nimurangurure ijwi ry’ibyishimo mwishimira Yehova.+
Birakwiriye ko abakiranutsi bamusingiza.
2 Mushimire Yehova mumucurangira inanga.
Mumusingize muririmba, mucuranga inanga y’imirya icumi.
3 Mumuririmbire indirimbo nshya.+
Mucurangane ubuhanga kandi murangurure amajwi y’ibyishimo.
4 Kuko ijambo rya Yehova ritunganye,+Kandi ibyo akora byose ni ibyo kwiringirwa.
5 Yehova akunda gukiranuka n’ubutabera.+
Isi yose yuzuye urukundo rwe rudahemuka.+
6 Yehova yaravuze, maze ijuru riraremwa.+
Ibiri mu kirere byose* yabiremye akoresheje umwuka we.
7 Yateranyirije hamwe amazi y’inyanja amera nk’urugomero,+Inyanja azigira nk’ibigega by’amazi.
8 Abari mu isi bose nibatinye Yehova.+
Abatuye isi bose nibamutinye,
9 Kuko yavuze bikabaho,+Kandi ibintu byose yabishimangiye akoresheje itegeko rye.+
10 Yehova yahinduye ubusa imigambi y’abantu.+
Yaburijemo ibitekerezo byabo.+
11 Ariko imyanzuro Yehova afata, izahoraho iteka ryose.+
Ibyo atekereza bizahoraho uko ibihe bigenda bisimburana.
12 Abafite ibyishimo ni abasenga Imana Yehova,+N’abantu yatoranyije akabagira umutungo we.+
13 Yehova yitegereza ari mu ijuru,Akabona abantu bose.+
14 Yitegereza abatuye isi yose,Ari aho atuye.
15 Ni we ubumba imitima yabo bose,Kandi akagenzura ibyo bakora byose.+
16 Ingabo nyinshi si zo zituma umwami atsinda intambara,+N’intwari ntikizwa n’uko ifite imbaraga nyinshi.+
17 Ntukiringire ko amafarashi ari yo azatuma utsinda urugamba, atazagutenguha.+
Imbaraga zayo nyinshi si zo zikiza umuntu.
18 Amaso ya Yehova ari ku bamutinya,+Akaba no ku biringira ko abagaragariza urukundo rwe rudahemuka,
19 Kugira ngo abakize urupfu,Kandi akomeze kubabeshaho mu gihe cy’inzara.+
20 Dukomeje gutegereza Yehova.
Ni we udutabara kandi ni ingabo idukingira.+
21 Ni we twishimira,Kuko twiringiye izina rye ryera.+
22 Yehova, ukomeze kutugaragariza urukundo rwawe rudahemuka,+Kuko ari wowe twakomeje gutegereza.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ingabo zo mu ijuru.”