Zaburi 10:1-18

  • Yehova ni we ufasha abatagira kirengera

    • Umuntu mubi aba yibwira ati: “Nta Mana ibaho” (4)

    • Umuntu utagira kirengera ahungira kuri Yehova (14)

    • “Yehova ni Umwami kugeza iteka ryose” (16)

ל [Lamedi] 10  Yehova, kuki ukomeza kumba kure? Kuki ukomeza kwihisha kandi ndi mu makuba?   Umuntu mubi yibasira abatagira kirengera afite ubwibone bwinshi.Ariko imigambi mibi ye, izamugaruka.   Ariyemera abitewe n’ibyifuzo bye by’ubwikunde,Kandi agashimagiza umunyamururumba.*נ [Nuni]Asuzugura Yehova.   Umuntu mubi agira ubwibone bigatuma atagenzura uko ibintu bimeze.Mu bitekerezo bye byose aba yibwira ati: “Nta Mana ibaho!”   Ibyo akora bigenda neza,Ariko amategeko y’Imana ntayasobanukirwa.Abamurwanya bose arabaseka.   Mu mutima we aribwira ati: “Nta cyo nzaba.”Uko byagenda kose,*Nta kibi kizangeraho.” פ [Pe]   Buri gihe iyo avuga aba yifuriza abandi ibibi, abeshya kandi abatera ubwoba.Amagambo ye ateza ibibazo kandi akomeretsa abandi.   Ategera abantu hafi y’aho batuye ngo abagirire nabi.Arihisha akica umuntu w’inzirakarengane. ע [Ayini] Amaso ye ahora ashakisha uwo yahemukira.   Aba yihishe yiteguye kugira nabi, nk’intare iri mu bwihisho bwayo. Akomeza gutegereza ngo afate utagira kirengera. Amutega imitego kugira ngo ayigwemo. 10  Umuntu udafite kirengera arakandamizwa,Kandi abafite intege nke bagwa mu maboko y’umuntu mubi. 11  Umuntu mubi yibwira mu mutima we ati: “Imana yibagiwe ubugome bwanjye. Imana ntiyitaye ku bibi nkora. Ntibibona.” ק [Kofu] 12  Yehova, haguruka. Mana, garagaza imbaraga zawe. Ntiwibagirwe abadafite kirengera. 13  Kuki ababi basuzugura Imana? Bibwira mu mitima yabo bati: “Nta cyo izatubaza.” ר [Reshi] 14  Ariko wowe Mana wabonye abateza ibyago n’imibabaro. Ureba ibyo bakora kandi ukagira icyo ubikoraho. Umuntu wahuye n’amakuba ni wowe ahungiraho,Kandi ni wowe ufasha imfubyi. ש [Shini] 15  Ababi n’abagome ujye ubima imbaraga.Ugenzure ibikorwa byabo bibi ubibahanire,Kugeza igihe bizashiriraho. 16  Yehova ni Umwami kugeza iteka ryose. Abantu babi bararimbutse bashira mu isi. ת [Tawu] 17  Ariko wowe Yehova, uzumva amasengesho y’abicisha bugufi. Uzabakomeza kandi ubatege amatwi. 18  Uzarenganura imfubyi n’abababaye,Kugira ngo hatagira umuntu uwo ari we wese ukomeza kubatera ubwoba.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Umunyamururumba arishimagiza.”
Cyangwa “uko ibihe bizakurikirana.”