Zaburi 28:1-9
-
Imana yumvise isengesho ry’umwanditsi wa zaburi
-
“Yehova ni imbaraga zanjye n’ingabo inkingira” (7)
-
Zaburi ya Dawidi.
28 Yehova, ni wowe nkomeza gutabaza.+
Gitare cyanjye, ntega amatwi.
Nukomeza kunyihorera,Nzaba meze nk’umuntu wapfuye.+
2 Wumve ijwi ryo kwinginga kwanjye ningutabaza,Nkagusenga nzamuye amaboko nyerekeje ku nzu yawe yera.+
3 Ntundimburane n’abantu babi hamwe n’inkozi z’ibibi,+Bavugana na bagenzi babo amagambo y’amahoro, ariko mu mitima yabo huzuye ibibi.+
4 Ubishyure ibyo bakoze,+Ubagirire ibihuje n’ibikorwa byabo bibi.
Ubakorere ibihuje n’ibyo bakoze,Kandi ubahanire ibikorwa byabo.+
5 Kubera ko batitaye ku byo Yehova yakoze,+Ntibite no ku mirimo ye,+Azabarimbura kandi ntazemera ko bongera kugira imbaraga.
6 Yehova nasingizwe,Kuko yumvise kwinginga kwanjye.
7 Yehova ni imbaraga zanjye+ n’ingabo inkingira.+
Ni we niringira,+Kandi yaramfashije none ndanezerewe.
Ni yo mpamvu nzamuririmbira indirimbo yo kumusingiza.
8 Yehova ni we uha imbaraga abantu be.
Uwo yatoranyije amuhungiraho akarokoka.+
9 Kiza abantu bawe kandi uhe umugisha abo wagize umurage wawe.+
Ubiteho kandi ubatware mu maboko yawe kugeza iteka ryose.+