Zaburi 28:1-9

  • Imana yumvise isengesho ry’umwanditsi wa zaburi

    • “Yehova ni imbaraga zanjye n’ingabo inkingira” (7)

Zaburi ya Dawidi. 28  Yehova, ni wowe nkomeza gutabaza.+ Gitare cyanjye, ntega amatwi. Nukomeza kunyihorera,Nzaba meze nk’umuntu wapfuye.+   Wumve ijwi ryo kwinginga kwanjye ningutabaza,Nkagusenga nzamuye amaboko nyerekeje ku nzu yawe yera.+   Ntundimburane n’abantu babi hamwe n’inkozi z’ibibi,+Bavugana na bagenzi babo amagambo y’amahoro, ariko mu mitima yabo huzuye ibibi.+   Ubishyure ibyo bakoze,+Ubagirire ibihuje n’ibikorwa byabo bibi. Ubakorere ibihuje n’ibyo bakoze,Kandi ubahanire ibikorwa byabo.+   Kubera ko batitaye ku byo Yehova yakoze,+Ntibite no ku mirimo ye,+Azabarimbura kandi ntazemera ko bongera kugira imbaraga.   Yehova nasingizwe,Kuko yumvise kwinginga kwanjye.   Yehova ni imbaraga zanjye+ n’ingabo inkingira.+ Ni we niringira,+Kandi yaramfashije none ndanezerewe. Ni yo mpamvu nzamuririmbira indirimbo yo kumusingiza.   Yehova ni we uha imbaraga abantu be. Uwo yatoranyije amuhungiraho akarokoka.+   Kiza abantu bawe kandi uhe umugisha abo wagize umurage wawe.+ Ubiteho kandi ubatware mu maboko yawe kugeza iteka ryose.+

Ibisobanuro ahagana hasi