Zaburi 130:1-8

  • “Ntabara kuko nihebye cyane”

    • “Uramutse ugenzuye amakosa” (3)

    • Yehova ni we ubabarira by’ukuri (4)

    • “Ntegereje cyane Yehova”” (6)

Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. 130  Yehova, ntabara kuko nihebye cyane.   Yehova, rwose nyumva! Tega amatwi ibyo ngusaba.   Yah* Yehova, uramutse ugenzuye amakosa,Ni nde waba umwere?   Kuko ari wowe ubabarira by’ukuri,Kugira ngo abantu bagutinye.   Niringira Yehova. Ndamwiringira rwose!Ntegereje ijambo rye.   Ntegereje cyane Yehova!Mutegereje kuruta uko abarinzi bategereza igitondo,Barindiriye ko bucya.   Abisirayeli nibakomeze gutegereza Yehova,Kuko Yehova agaragaza urukundo rudahemuka,Kandi afite imbaraga nyinshi zo gukiza.   Azakiza Abisirayeli ibyaha byabo byose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Yah ni impine y’izina Yehova.