Zaburi 130:1-8
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
130 Yehova, ntabara kuko nihebye cyane.
2 Yehova, rwose nyumva!
Tega amatwi ibyo ngusaba.
3 Yah* Yehova, uramutse ugenzuye amakosa,Ni nde waba umwere?
4 Kuko ari wowe ubabarira by’ukuri,Kugira ngo abantu bagutinye.
5 Niringira Yehova. Ndamwiringira rwose!Ntegereje ijambo rye.
6 Ntegereje cyane Yehova!Mutegereje kuruta uko abarinzi bategereza igitondo,Barindiriye ko bucya.
7 Abisirayeli nibakomeze gutegereza Yehova,Kuko Yehova agaragaza urukundo rudahemuka,Kandi afite imbaraga nyinshi zo gukiza.
8 Azakiza Abisirayeli ibyaha byabo byose.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Yah ni impine y’izina Yehova.