Zaburi 83:1-18

  • Isengesho ry’umuntu usaba gutabarwa, ahanganye n’abanzi

    • “Mana, ntuceceke!” (1)

    • Abanzi bameze nk’ibyatsi bitwarwa n’umuyaga (13)

    • Izina ry’Imana ni Yehova (18)

Indirimbo ya Asafu. 83  Mana, ntuceceke.Ntukomeze kurebera nta cyo uvuga, cyangwa ngo witurize.   Dore abanzi bawe barivumbagatanyije.Abakwanga bagaragaza ubwibone.   Bajya inama rwihishwa bagacura imigambi mibi y’amayeri yo kugirira nabi abantu bawe,Bakagambanira abantu bawe b’agaciro kenshi.   Baravuze bati: “Nimuze tubakureho bose ntibakomeze kubaho,Kugira ngo izina rya Isirayeli ritazongera kwibukwa.”   Bishyira hamwe bakajya inama y’icyo bakora.Bagirana isezerano ryo kukurwanya.   Abo ni Abedomu, Abishimayeli, Abamowabu, abakomoka kuri Hagari,   Abagebali, Abamoni na Abamaleki,Abafilisitiya hamwe n’abaturage b’i Tiro.   Ashuri na yo yifatanyije na bo.Bashyigikiye abakomoka kuri Loti.* (Sela.)   Ubakorere nk’ibyo wakoreye Abamidiyani, nk’ibyo wakoreye SiseraNa Yabini ku mugezi wa Kishoni. 10  Barimburiwe muri Eni-dori.Bahindutse ifumbire y’ubutaka. 11  Abakomeye babo ubakorere nk’ibyo wakoreye Orebu na Zebu,N’abatware babo bose ubakorere nk’ibyo wakoreye Zeba na Salumuna, 12  Kuko bavuze bati: “Nimuze twigarurire igihugu Imana ituyemo.” 13  Mana yanjye, ubagire nk’ibyatsi bitwarwa n’umuyaga,Bamere nk’ibikenyeri byumye bihuhwa n’umuyaga. 14  Ubagire nk’umuriro utwika ishyamba,Bamere nk’umuriro mwinshi utwika imisozi, 15  Kugira ngo ubakurikize umuyaga wawe mwinshi,Kandi ubateze inkubi y’umuyaga utume bagira ubwoba bwinshi. 16  Yehova, utume bagira ikimwaro,Kugira ngo bambaze izina ryawe. 17  Baragakorwa n’isoni bahorane ubwoba,Bamware kandi barimbuke. 18  Ibyo bizatuma abantu bamenya ko wowe witwa Yehova,Ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga Abamoni n’Abamowabu.