Zaburi 4:1-8

  • Isengesho ry’umuntu wiringira Imana

    • “Nimurakara, ntimugakore icyaha” (4)

    • ‘Nzasinzira mu mahoro’ (8)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga. Ni indirimbo ya Dawidi. 4  Mana yanjye ikiranuka, ningutabaza ujye unyumva.+ Igihe ndi mu bibazo ujye untabara,*Ungirire neza kandi wumve isengesho ryanjye.   Mwa bantu mwe, muzansuzugura kugeza ryari? Muzakunda ibitagira umumaro kugeza ryari, kandi se muzageza he mushakisha ibinyoma? (Sela)   Mumenye ko ababera Yehova indahemuka, azabitaho mu buryo bwihariye.* Yehova ubwe azanyumva nimutakira.   Nimurakara, ntimugakore icyaha.+ Amagambo yanyu mujye muyabika mu mutima muri ku buriri bwanyu, maze mwicecekere. (Sela)   Igitambo utambira Yehova, ujye ugitamba ufite umutima mwiza,Kandi umwiringire.+   Hari benshi bavuga bati: “Ni nde uzatuma tubona ibyiza?” Yehova, reka urumuri rwo mu maso yawe rutumurikire.+   Watumye ngira ibyishimo byinshi,Biruta ibyo umuntu agira iyo yasaruye ibinyampeke byinshi, kandi afite divayi nshya nyinshi.   Nzaryama kandi nsinzire mu mahoro,+Kuko wowe Yehova, ari wowe wenyine utuma ngira umutekano.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “utegure ahantu hagari.”
Cyangwa “azatandukanya indahemuka ye n’abandi.”