Zaburi 4:1-8
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga. Ni indirimbo ya Dawidi.
4 Mana yanjye ikiranuka, ningutabaza ujye unyumva.+
Igihe ndi mu bibazo ujye untabara,*Ungirire neza kandi wumve isengesho ryanjye.
2 Mwa bantu mwe, muzansuzugura kugeza ryari?
Muzakunda ibitagira umumaro kugeza ryari, kandi se muzageza he mushakisha ibinyoma? (Sela)
3 Mumenye ko ababera Yehova indahemuka, azabitaho mu buryo bwihariye.*
Yehova ubwe azanyumva nimutakira.
4 Nimurakara, ntimugakore icyaha.+
Amagambo yanyu mujye muyabika mu mutima muri ku buriri bwanyu, maze mwicecekere. (Sela)
5 Igitambo utambira Yehova, ujye ugitamba ufite umutima mwiza,Kandi umwiringire.+
6 Hari benshi bavuga bati: “Ni nde uzatuma tubona ibyiza?”
Yehova, reka urumuri rwo mu maso yawe rutumurikire.+
7 Watumye ngira ibyishimo byinshi,Biruta ibyo umuntu agira iyo yasaruye ibinyampeke byinshi, kandi afite divayi nshya nyinshi.
8 Nzaryama kandi nsinzire mu mahoro,+Kuko wowe Yehova, ari wowe wenyine utuma ngira umutekano.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “utegure ahantu hagari.”
^ Cyangwa “azatandukanya indahemuka ye n’abandi.”