Zaburi 131:1-3
-
Ndanyuzwe nk’umwana w’incuke
-
Sinifuza ibintu bikomeye cyane (1)
-
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni indirimbo ya Dawidi.
131 Yehova, sinigeze nishyira hejuru,Cyangwa ngo ngire ubwibone.+
Sinifuje ibintu bikomeye cyane,+Cyangwa ibintu birenze ubushobozi bwanjye.
2 Naratuje kandi ndaceceka,+Mera nk’umwana w’incuke* wegamye kuri mama we yumva afite umutekano.
Rwose ndanyuzwe nk’umwana w’incuke.
3 Abisirayeli nibategereze Yehova,+Uhereye ubu ukageza iteka ryose.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni umwana muto uba waravuye ku ibere.