Zaburi 100:1-5

  • Nimushimire Umuremyi

    • ‘Mukorere Yehova mwishimye’ (2)

    • ‘Imana ni yo yaturemye’ (3)

Indirimbo yo gushimira. 100  Mwebwe mwese abatuye ku isi, nimurangururire Yehova ijwi ryo gutsinda.   Mukorere Yehova mwishimye. Muze imbere ye murangurura ijwi ry’ibyishimo.   Mumenye ko Yehova ari Imana. Ni we waturemye. Turi abantu be.* Turi intama zo mu rwuri rwe.   Mwinjire mu marembo y’urusengero rwe mumushimira.Mwinjire mu bikari bye mumusingiza. Mumushimire, kandi musingize izina rye,   Kuko Yehova ari mwiza.Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,Kandi ni uwizerwa uko ibihe bihora bisimburana.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Si twe twiremye.”