Zaburi 20:1-9
-
Imana ikiza umwami yatoranyije
-
Bamwe biringira amagare, abandi amafarashi, “ariko twe tuzatabaza Yehova tuvuga izina rye” (7)
-
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
20 Yehova ajye asubiza isengesho ryawe mu gihe uri mu bibazo.
Imana ya Yakobo ijye ikurinda nusenga mu izina ryayo.
2 Ijye igufasha iri ahera,Kandi igushyigikire iri i Siyoni.
3 Yibuke amaturo yawe yose,Kandi yemere* igitambo cyawe gitwikwa n’umuriro. (Sela.)
4 Iguhe ibyo umutima wawe wifuza,Kandi itume ibyo uteganya gukora byose ubigeraho.
5 Tuzarangurura amajwi y’ibyishimo kubera ko wadukijije,Tuzazamura amabendera dusingiza izina ry’Imana yacu.
Yehova aguhe ibyo umusaba byose.
6 Ubu noneho menye ko Yehova akiza uwo yasutseho amavuta.
Amusubiza ari mu ijuru rye ryera.Akoresha imbaraga ze akamukiza.*
7 Hari abiringira amagare, abandi bakiringira amafarashi,Ariko twe tuzatabaza Yehova tuvuga izina rye.
8 Abo baratsinzwe burundu,Ariko twe twarahagurutse, twongera kugira imbaraga.
9 Yehova, dukize.
Nitugusenga uzadusubize.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “abone ko ari nk’ibinure by’igitambo.”
^ Cyangwa “akamuha gutsinda.”