Zaburi 6:1-10
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga ziregeye ku ijwi rya Sheminiti.* Ni indirimbo ya Dawidi.
6 Yehova, ntuncyahe ufite uburakari,Kandi ntunkosore ufite umujinya.+
2 Yehova, ungirire neza* kuko nta mbaraga mfite.
Yehova,+ mpa imbaraga kuko ubwoba bwinshi* bwatumye ncika intege.
3 Ndahangayitse cyane.+
None se Yehova, ibi bizageza ryari?+
4 Yehova, garuka untabare.+
Nkiza ukurikije urukundo rwawe rudahemuka,+
5 Kuko abapfuye batazavuga ibyawe.*
None se ni nde uzagusingiza ari mu Mva?*+
6 Nanijwe no gutaka.+
Ndara ndira ijoro ryose, ngatosa uburiri bwanjye.
Uburiri bwanjye mbwuzuza amarira.+
7 Amaso yanjye ananijwe n’agahinda.+
Ntareba neza bitewe* n’abandwanya bose.
8 Mwa nkozi z’ibibi mwese mwe mumve iruhande,Kuko Yehova azumva kurira kwanjye.+
9 Yehova azumva ibyo musaba.+
Yehova azemera isengesho ryanjye.
10 Abanzi banjye bose bazakorwa n’isoni kandi bagire ubwoba bwinshi.
Bazakorwa n’isoni bahunge.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora kuba byerekeza ku ijwi ry’umuziki ryo hasi. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “ungirire imbabazi.”
^ Cyangwa “amagufwa yanjye ahinda umushyitsi.”
^ Cyangwa “batazibuka ibyawe.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Cyangwa “ashajishijwe.”