Zaburi 80:1-19

  • Isengesho ryo gusaba ko umwungeri wa Isirayeli yongera kubemera

    • “Mana, ongera utwemere” (3)

    • Isirayeli ni nk’umuzabibu w’Imana (8-15)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Indabo.”* Ni indirimbo ya Asafu+ yo kwibutsa. 80  Mwungeri wa Isirayeli, tega amatwi,Wowe uyobora abantu ba Yozefu nk’umukumbi.+ Wowe wicaye ku ntebe y’ubwami hejuru* y’abakerubi,+Rabagirana.   Garagariza ububasha bwawe+Efurayimu, Benyamini na Manase,Maze uze udukize.+   Mana, ongera utwemere.+ Tugirire imbabazi kandi udukize.+   Yehova Mana nyiri ingabo, uzakomeza kurakara no kwanga amasengesho y’abagaragu bawe kugeza ryari?+   Watumye amarira aba nk’ibyokurya byacu,Kandi utuma dukomeza kurira amarira menshi cyane.   Wemeye ko abaturanyi bahora barwana bashaka kwigarurira igihugu cyacu,Kandi wemera ko abanzi bacu bakomeza kuduseka.+   Mana nyiri ingabo, ongera utwemere. Tugirire imbabazi, kandi udukize.+   Wakuye umuzabibu+ muri Egiputa, ari bo bantu bawe. Hanyuma wirukana abantu mu gihugu cyabo, maze uwutera aho bari batuye.+   Warawukoreye maze ushora imizi,Wuzura igihugu.+ 10  Imisozi yatwikiriwe n’igicucu cyawo,N’ibiti by’amasederi wateye bitwikirwa n’amashami yawo. 11  Uwo muzabibu wagize amashami maremare, aragenda agera ku nyanja,Kandi ibyawushibutseho bigera ku Ruzi rwa Ufurate.+ 12  Ni iki cyatumye usenya inkuta zawo z’amabuye,+Ku buryo abahisi n’abagenzi bose baca imbuto zawo?+ 13  Ingurube z’ishyamba zikomeza kuwurya,N’inyamaswa zo mu gasozi zigakomeza kuwurisha.+ 14  Mana nyiri ingabo, turakwinginze garuka. Reba hasi uri mu ijuruMaze witegereze uyu muzabibu, uwiteho.+ 15  Wite kuri icyo giti wateye ukoresheje imbaraga zawe,+Kandi ntiwirengagize icyo giti wateye ukagikomeza.+ 16  Icyo giti cy’umuzabibu cyaratemwe maze kiratwikwa.+ Abantu bawe, warabacyashye bararimbuka. 17  Ushyigikire umuntu washyize iburyo bwawe,Kandi wite ku mwana w’umuntu wahaye imbaraga.+ 18  Natwe ntituzagutera umugongo. Utume dukomeza kubaho kugira ngo tugusenge kandi dusingiza izina ryawe. 19  Yehova Mana nyiri ingabo, ongera utwemere. Tugirire imbabazi kandi udukize.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “indabo z’amarebe.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Hagati.”