Zaburi 80:1-19
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Indabo.”* Ni indirimbo ya Asafu+ yo kwibutsa.
80 Mwungeri wa Isirayeli, tega amatwi,Wowe uyobora abantu ba Yozefu nk’umukumbi.+
Wowe wicaye ku ntebe y’ubwami hejuru* y’abakerubi,+Rabagirana.
2 Garagariza ububasha bwawe+Efurayimu, Benyamini na Manase,Maze uze udukize.+
3 Mana, ongera utwemere.+
Tugirire imbabazi kandi udukize.+
4 Yehova Mana nyiri ingabo, uzakomeza kurakara no kwanga amasengesho y’abagaragu bawe kugeza ryari?+
5 Watumye amarira aba nk’ibyokurya byacu,Kandi utuma dukomeza kurira amarira menshi cyane.
6 Wemeye ko abaturanyi bahora barwana bashaka kwigarurira igihugu cyacu,Kandi wemera ko abanzi bacu bakomeza kuduseka.+
7 Mana nyiri ingabo, ongera utwemere.
Tugirire imbabazi, kandi udukize.+
8 Wakuye umuzabibu+ muri Egiputa, ari bo bantu bawe.
Hanyuma wirukana abantu mu gihugu cyabo, maze uwutera aho bari batuye.+
9 Warawukoreye maze ushora imizi,Wuzura igihugu.+
10 Imisozi yatwikiriwe n’igicucu cyawo,N’ibiti by’amasederi wateye bitwikirwa n’amashami yawo.
11 Uwo muzabibu wagize amashami maremare, aragenda agera ku nyanja,Kandi ibyawushibutseho bigera ku Ruzi rwa Ufurate.+
12 Ni iki cyatumye usenya inkuta zawo z’amabuye,+Ku buryo abahisi n’abagenzi bose baca imbuto zawo?+
13 Ingurube z’ishyamba zikomeza kuwurya,N’inyamaswa zo mu gasozi zigakomeza kuwurisha.+
14 Mana nyiri ingabo, turakwinginze garuka.
Reba hasi uri mu ijuruMaze witegereze uyu muzabibu, uwiteho.+
15 Wite kuri icyo giti wateye ukoresheje imbaraga zawe,+Kandi ntiwirengagize icyo giti wateye ukagikomeza.+
16 Icyo giti cy’umuzabibu cyaratemwe maze kiratwikwa.+
Abantu bawe, warabacyashye bararimbuka.
17 Ushyigikire umuntu washyize iburyo bwawe,Kandi wite ku mwana w’umuntu wahaye imbaraga.+
18 Natwe ntituzagutera umugongo.
Utume dukomeza kubaho kugira ngo tugusenge kandi dusingiza izina ryawe.
19 Yehova Mana nyiri ingabo, ongera utwemere.
Tugirire imbabazi kandi udukize.+