Zaburi 70:1-5
-
Isengesho ryo gusaba gutabarwa vuba
-
“Banguka untabare” (5)
-
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi yo kwibutsa.
70 Mana, nkiza.
Yehova, banguka untabare.+
2 Abanshakisha ngo banyice,Bamware kandi bakorwe n’isoni.
Abishimira ibyago byanjye,Bahunge kandi basebe.
3 Abambwira bati: “Awa!”
Bakorwe n’ikimwaro kandi bahunge.
4 Abagushaka bose,Bishime kandi banezerwe bitewe nawe.+
Abakunda ibikorwa byawe byo gukiza bajye bahora bavuga bati:
“Imana nisingizwe.”
5 Ariko njyewe simfite kirengera kandi ndi umukene.+
Yehova, banguka untabare.+
Ni wowe umfasha kandi ni wowe unkiza.+
Mana yanjye, ntutinde.+