Zaburi 70:1-5

  • Isengesho ryo gusaba gutabarwa vuba

    • “Banguka untabare” (5)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi yo kwibutsa. 70  Mana, nkiza. Yehova, banguka untabare.+   Abanshakisha ngo banyice,Bamware kandi bakorwe n’isoni. Abishimira ibyago byanjye,Bahunge kandi basebe.   Abambwira bati: “Awa!” Bakorwe n’ikimwaro kandi bahunge.   Abagushaka bose,Bishime kandi banezerwe bitewe nawe.+ Abakunda ibikorwa byawe byo gukiza bajye bahora bavuga bati: “Imana nisingizwe.”   Ariko njyewe simfite kirengera kandi ndi umukene.+ Yehova, banguka untabare.+ Ni wowe umfasha kandi ni wowe unkiza.+ Mana yanjye, ntutinde.+

Ibisobanuro ahagana hasi