Zaburi 95:1-11

  • Gusenga Imana by’ukuri bijyana no kumvira

    • “Uyu munsi nimwumva ijwi rye” (7)

    • “Ntimwange kumva” (8)

    • “Sinzemera ko baruhuka nk’uko nanjye naruhutse” (11)

95  Nimuze turangururire Yehova ijwi ry’ibyishimo! Nimuze turangururire ijwi ryo gutsinda Umukiza wacu akaba n’Igitare cyacu.   Nimuze tujye imbere ye tumushimira.Nimuze tumuririmbire turangurura ijwi ryo gutsinda,   Kuko Yehova ari Imana ikomeye,Kandi ni Umwami ukomeye usumba izindi mana zose.   Ni we uyobora ibiri hasi y’imisozi,Kandi ni we ugenzura ibiri hejuru y’imisozi.   Ni we waremye inyanja,Kandi ni we waremye ubutaka.   Nimuze dusenge kandi dupfukame dukoze imitwe ku butaka,Dupfukame imbere ya Yehova Umuremyi wacu.   Kuko ari we Mana yacu,Natwe tukaba abantu be.Atwitaho nk’intama ziri mu rwuri. Uyu munsi nimwumva ijwi rye,   Ntimwange kumva nk’uko ba sokuruza babigenje i Meriba,*N’igihe bari i Masa* mu butayu,   Igihe bageragezaga Imana.Barayigerageje, nubwo bari barabonye ibyo yakoze. 10  Mu gihe cy’imyaka 40 yose, yakomeje kwanga cyane ab’icyo gihe, maze iravuga iti: “Ni abantu bayobye mu mitima,Kandi ntibigeze bamenya amategeko yanjye ngo bayumvire.” 11  Nuko irahira ifite uburakari iti: “Sinzemera ko baruhuka nk’uko nanjye naruhutse.”*

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura “intonganya.”
Bisobanura “kugerageza” cyangwa “ikigeragezo.”
Cyangwa “ntibazinjira mu kiruhuko cyanjye.”